N’ubwo muri iki gihe bivugwa ko nta rukundo rukibaho nyamara hari abirengagiza byose bagakunda by’ukuri ari ntacyo bakeneye,usibye urukundo gusa nibwo usanga umukobwa wakunze bene aka kageni yitwara nk’uwamaze gushaka nyamara rimwe na rimwe umusore atamwemeza by’ukuri ko bazabana.
Ibi ni bimwe umusore yakorera umukobwa akamukunda kugeza ubwo yitwara nk’uwamaze gushyingirwa kandi mu rukundo rusanzwe bitaragera kure cyane ho gushinga urugo.

A.Kuba waramweretse umuryango wawe: niba umukobwa mukundana waramwerekanye mu muryango wawe bituma yumva wamaze kumuhitamo ,bityo umuryango wawe akawubaha kuko aba ateganya ko umunsi ku musni azaba awujemo.
Ibi bituma kandi igihe umuganirije ku bigendanye no kubana abisamira hejuru,kuko rimwe na rimwe aba akeka ko wanabiganiriye n’umuryango wawe bityo guhera igihe ubimubarije akajya yitwara nk’uwamaze gushyingirwa yanga kuguhemukira.
B.Jya umutumira igihe uri kumwe n’inshuti zawe : Abakobwa bashimishwa no kwerekanwa cyane mu nshuti z’urungano.
gutumira umukunzi wawe w’umukobwa mu nshuti zawe bituma atangira kukwiyumvamo cyane maze agatangira kwitwara nk’uwamaze guhitamo.
Bituma abandi basore akabagendera kure kuko aba atinya kuguhemukira no kuguca inyuma.
C.Rimwe na rimwe, jya ugirana nawe gahunda zindi zitari iz’ urukundo: mushobora nko gukorana imishinga ibyara inyungu, gukora nk’igikorwa cyo kujya gusura abarwayi kwa muganga nko ku cyumweru, kujya gutemberera ahantu nko mu giturage mwabaga kera, n’ibindi.

Bituma yumva ko umubano wanyu Atari uw’igihe gito bityo no kubana akabishyira mu mishinga yanyu,akabyubaha cyane kuko aba yirinda kuba yakugusha mu gihombo
D.Kenshi jya ukunda kumufotora no kwifotozanya nawe: Abakobwa burya bakunda amafoto cyane, cyangwa umukorere CD iriho amafoto yanyu, aho ushobora no kuyaherekezanya uturirimbo tw’urukundo uziko akunda, cyangwa dufite icyo tubibutsa mwembi.
E.Kumubwira kenshi ko umukunda: Igihe akubwiye ko agukunda, jya ubimusubirishamo kenshi, umwereke ko kuba yaraguhaye urukundo ari ikintu uha agaciro gakomeye mu buzima bwawe!
F.Kumwerekana mu nshuti zawe: Niba muri kumwe n’inshuti ze zikamwereka cyangwa zikamubwira ko zimukunda cyangwa ko zimwitayeho kukurusha, jya ubihakana umuhobera cyane umwiyegereza, umubwire ko urukundo umufitiye nta n’uwabasha kurupima, ibi bituma yumva akunzwe cyane kandi bimurinda kumva ko hari undi muntu n’umwe yakurutisha mu buzima bwe.
G.Jya umubwira ko ari mwiza ahebuje , gusa ntukamubwire ko ari segisi (sexy). Abasore benshi bajya bakora aya makosa, gusa hano nakubwira ko umukobwa aba yifuza kumva ko ari mwiza imbere y’umukunzi we kurusha kumubwira ko ari segisi.
Jya umubwira uburyo umwiyumvamo kandi utamubeshye unamwereka ko ibyo umubwiye ariko ubibona, jya ubimwereka koko nta buryarya burimo, sibyo se ntumukunda?
i.Kumugaragariza ko umuzirikana: ibi wabikora umwandikira ubutumwa bugufi, unamuhamagara buri gitondo umubaza uko yaramutse n’uko ijoro rye ryari rimeze, kandi buri gihe jya umubwira utujambo twiza. Mwaba muri kumwe cyangwa mutari kumwe, ugerageze kumenya gahunda ze zose; niba yariye, niba yabashije kuruhuka, ese amasomo/ akazi biragenda, n’ibindi…
Niyo waba urakaye ute, ntugakinishe na rimwe kumubwira ngo nahite agenda, kabone n’iyo waba wikiniraga,
J.Niba arakaye jya umuba hafi, umufashe; niba akubabaje ntumwereke ko urakaye cyane ariko umubwire ko bitagushimishije, n’agusaba imbabazi umwumve kandi ntugakunde impaka no kubigira birebire.
K.Kumutembereza mu ijoro cyangwa ahandi hantu hateye ubwoba: Gutemberana mu ijoro, cyangwa ahantu hateye ubwoba,maze ukamuhumuriza bituma akubonamo ubushobozi bw’uzuye maze bitumen akubonamo umugabo uhamye.
R.Kutamwizeza ibitangaza : umukobwa mukundana nt5i bikwiye ko umwizeza ibitangaza ngo umusezeranye ibyo ubona ko bitashoboka,ukamwereka byukuri ubuzima ubayemo.
Bituma akugirira icyizere maze akisanisha mu buzima ubayemo,bituma yumva ko n’iyo mwabana yabasha kwitwararika muri ubwo buzima.
Kumwereka iterambere ugeraho: bituma abona ko ufite icyerekezo cy’ejo hazaza ku bwawe ndetse no ku muryango wawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com



