pregnant-woman-holding-belly-700x700_copy_800x664_1

Uburyo wakoresha ugahitamo igitsina cy’umwana wifuza kubyara 

Ikibazo ‘ese birashoboka guhitamo igitsina cy’umwana nifuza kubyara’ kiri mu byibazwa na benshi, ariko igisubizo ni uko guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara ari ibintu bishoboka cyane.

Hari uburyo bwitabazwa mu mavuriro akora ibijyanye n’uburumbuke, gusa n’ubwo bwizewe neza 100% ariko burahenze cyane, ibivuze ko butari ubwa buri wese.

Inkuru nziza ni uko hari uburyo busanzwe ushobora gukoresha ukaba wahitamo igitsina cy’umwana wifuza kubyara.

Ubu buryo bwakoreshejwe imyaka myinshi cyane gusa ntibwizewe 100%, ibivuze ko amahitamo yawe ashobora gukunda cyangwa ntakunde.

Mu busanzwe mu gihe abashakanye bakoze imibonano mpuzabitsina, amahirwe yo kubyara umuhungu cyangwa umukobwa aba angana.

Kwifuza igitsina runaka biterwa n’impamvu zitandukanye nk’umuco, aho usanga umwana w’igitsina runaka ari we benshi bashyira imbere, ku babyaye abana b’igitsina kimwe bakaba bifuza ikindi cyangwa se ku bashaka kwirinda indwara zimwe na zimwe z’akoko zibasira igitsina runaka.

Impamvu iyo ari yo yose wakwifuza igitsina runaka, tubibutse ko umugore atari we utanga igitsina, ahubwo biterwa n’umugabo kuko umugore we yakira gusa.

Ubusanzwe umugore agira udutwaramurage (chronosomes) tugira uruhare mu kugena igitsina ndetse n’imiterere y’uwo mwibarutse) twa XX.

Umugabo ku rundi ruhande agira udutwaramurage twa XY.

Iyo X y’umugore ihuye na X y’umugabo babyara umukobwa, na ho X y’umugore yahura na Y y’umugabo bakibaruka umuhungu.

Uburyo busanzwe ushobora guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara

Mu busanzwe intangangabo zivamo umukobwa (iza X), zigira imbaraga cyane kandi zishobora kubaho igihe kirekire zitarapfa, bitandukanye n’iza Y zivamo umuhungu.

Ibi bivuze ko mu gihe mukoze imibonano mpuzabitsina iminsi mike mbere y’uburumbuke (ovulation), noneho mukifata ntimwongere gukora imibonano, amahirwe yo kubyara umukobwa ariyongera, kuko akenshi intanga zizavamo umuhungu ziba zapfuye.

Ubushakashatsi bw’Umunyamerika, Dr. Shettles Landrum bwerekana ko intangangabo zivamo umuhungu (ubwo ni iza Y), zo zoroshye cyane, ariko zirihuta cyane zikaba zagera ku ntangangore vuba.

Ibi bivuze ko gukora imibonano ku munsi w’uburumbuke ari byo byongera amahirwe yo kwibaruka umuhungu bitandukanye na mbere yaho.

Ubushakashatsi bwa Dr. Landrum bwuzuzanya n’ubwari busanzweho bwo kureba ururenda rwo mu gitsina cy’umugore; iyo rweruruka kandi rworohereye byongera amahirwe yo kubyara umuhungu, mu gihe iyo rukomeye cyane kandi rufatiriye byongera amahirwe yo kwibaruka umukobwa.

Kwifata k’umugabo iminsi mike mbere yo gukora imibonano

Kumara byibuze iminsi mike udakora imibonano mpuzabitsina byongera amahirwe yo kubyara umuhungu.

Impamvu ni ukubera ko uko intangangabo ziyongera (bitewe no kudakora imibonano), niko intanga zitanga umuhungu arizo ziba nyinshi, bityo amahirwe yo kubyara umuhungu akaba yajya hejuru kurusha umukobwa.

Ibyo kurya

Imyunyungugu iboneka mu byo kurya ufata igira uruhare runini ku mikorere y’umubiri ndetse n’uburyo insoro zikora.

Niba wifuza kubyara umuhungu, ukeneye kurya amafunguro akungahaye kuri potasiyumu (iboneka mu nyama, imineke n’ibindi).

Wifuza kubyara umukobwa bwo ukeneye kurya ibikungahaye kuri manyesiyumu (iboneka mu tubuto duto, soya, n’imboga rwatsi).

Uburyo mukoramo imibonano mpuzabitsina (position)

Position zimwe na zimwe (nk’umugabo guturuka inyuma cyangwa umugore ari hejuru) zituma igitsina cy’umugabo kinjira cyane, bikongera amahirwe yo kubyara umuhungu kurusha umukobwa.

Mu busanzwe mu gitsina cy’umugore habarizwamo aside itorohera intanga zitanga umuhungu, gusa uko ugenda winjira imbere (ugana muri nyababyeyi) niko aside igabanuka.

Mu gihe rero mukora imibonano igitsina cy’umugabo kibasha kugera kure, biha amahirwe intanga zivamo umuhungu kunyura ahantu hatari aside nyinshi kandi zikagenda urugendo ruto, bityo amahirwe yo kubyara umuhungu akiyongera.

Mu gihe igitsina cy’umugabo kitagera kure, biha amahirwe kwibaruka umukobwa, kuko intanga zivamo umukobwa zinyura nta nkomyi ahantu hari aside nyinshi, zikaba zagera ku ntangangore vuba mu gihe izitanga umuhungu zapfuye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Binjamin , jye nitwa Claude . Ndatanga igitekerezo kuri iyi nkuru ivuga ku ihitamo ry’ igitsina cy’ umwana .
    Uravugako umugabo ariwe utanga igitsina cy’ umwana uzavuka ushingiye kuko kuba umugore yakira imbuto umugabo amuhaye . Ibyo niko bizwi ninako kenshi byigishwa ariko ni ukwibeshya :
    – kuba umugabo atanga imbuto y’ ibitsina byombi ubwabyo bisobanuye ko umugabo atariwe wemeza igitsina cy’ umwana uzavuka kuko nyine abayatanze imbuto itanga umukobwa akanatanga imbuto itanga umuhungu byombi icyarimwe .
    Icyo rero mugomba kumenya nuko umubiri w’ umugore bitewe na PH yiwe mu gihe cyo gusama uhitamo mu mbuto umugabo amuhaye . Bitewe n’ uko PH y’ umubiri w’ umugore imeze, amahirwe ashobora guhabwa imbuto izatanga umukobwa cyangwa umuhungu bitewe nyine na milieu ambiant y’ Umubyeyi . Birumvikana rwose ko ntaruhare umugabo abakibifitemo . Atanga byombi umubiri w’ umugore ugahitamo . Ni uko bimeze . Ahubwo mwakwibaza muri : ni iki gitera umubiri w’ umugore kuba Umeze uku cg kuriya ? Ibyo bigengwa n’ izindi factors twazacukumbura ikindi gihe . Abazi gushakasha muhere aho muzamenya byinshi bishimishije .
    Thank you .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *