cq5dam.thumbnail.cropped.750.422

Ubusabe bwa Papa Léon XIV ku makimbirane yugarije akarere k’Ibiyaga Bigari 

Papa Léon XIV, ku wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama yatangaje ko afite impungenge zikomeye kubera ibibazo bikomeje kwibasira ibice bitandukanye bya Afurika, agaruka ku ntambara z’urugomo, ihohoterwa rishingiye ku myemerere ndetse no kwimurwa ku gahato kw’abaturage.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Isi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bagize urwego rwa dipolomasi bemewe n’Intebe Ntagatifu.

Yashimangiye ko abimukira benshi bahatirwa guhunga bitewe n’“ihohoterwa, itotezwa, amakimbirane ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere”, avuga ko “uturere dutandukanye two muri Afurika” turi mu twugarijwe n’ibi bibazo.

Agaruka ku ihohoterwa rishingiye ku myemerere, Léon XIV yavuze ko yihanganishije by’umwihariko abahohotewe mu karere ka Sahel, muri Nigeria, ndetse n’abazize ihohoterwa ry’imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro muri Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique.

Papa yanavuze ku mutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari muri Afurika gakomeje kurangwa n’ihohoterwa ryahitanye abantu benshi mu myaka myinshi ishize, asaba impande zirebwa n’aya makimbirane gushaka “igisubizo cya burundu, kirangwa n’ubutabera kandi kirambye” ku ntambara imaze igihe kirekire cyane.

Yanagarutse kandi kuri Sudani, avuga ko “yahindutse ikibuga kinini cy’imirwano”, anavuga ku kudindira kwa politiki gukomeje kugaragara muri Sudani y’Epfo, igihugu kimaze imyaka 15 kibayeho nyuma yo kuvuka binyuze muri referandumu.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yongeye guhamagarira ibiganiro, amahoro n’icyubahiro cy’ubuzima bwa muntu, ashimangira ko ibisubizo bishingiye ku gisirikare bidashobora kuba ibisubizo birambye ku bibazo byugarije umugabane wa Afurika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *