amasezerano

U Rwanda rwahawe amafaranga akubye inshuro zirenga 5 ay’Ububiligi bwatangaga

U Rwanda  rwasinye amasezerana n’Umuryango w’Abibumbye kuri gahunda igamije iterambere rirambye (UNSDCF) Izaba ikubye inshuro zirenga 5 iyo rwahabwaga n’ababiligi.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwagiranye ubufatanye n’Ububiligi binyuze mu mishinga itandukanye y’iterambere. Iyo mishinga yarifite agaciro ka miliyoni 180 z’amayero mu gihe cy’imyaka itanu (2024-2029). Mu minsi ishize nibwo u Rwanda rwanze inkunga iyo ari yo yose iva mu Babiligi, aho abasesenguzi bahise bibaza niba hatagiye kubaho gusubira inyuma ku igihugu.

u Rwanda rwari rwatangaje ko rutazahungabanywa n’iyi nkunga y’Ababirigi , kuko hari amahirwe y’imiryango mpuzamahanga ifite ubushake bwo gukorana n’u Rwanda byasimbura Ububiligi mu mishinga imwe n’imwe.

Mu gihe rero abantu benshi bari bagize impungenge z’icyuho inkunga y’Ububirigi izasiga,Umuryango w’Abibumbye uzatanga miliyari 1,04$ azakoreshwa mu bufatanye na Leta y’u Rwanda, hagamijwe kuzamura iterambere ry’igihugu mu gihe cy’imyaka itanu (2025-2030).

Imiryango mpuzamahanga nka Banki y’isi, Ikigega cy’imari na ONU bishimira gutera inkunga u Rwanda. u Rwanda n’igihugu cyiza mu bihugu by’Afurika bikoresha inkunga neza ku rwego ruhanitse kubera ko ari igihugu cyashyizeho ingamba zo kurwanya ruswa ndetse no guhangana n’abanyereza umutumgu wa Leta .

u Rwanda nanone ruzwiho gutanga raporo zishyira umucyo ku nkunga ruba rwagenewe, cyane cyane mu bikorwa remezo aho usanga bikorwa nta gusondeka urugero aho ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika nk’igihugu gifite imihanda myiza.

Inkunga y’Umuryango w’Abibumbye, izaziba icyuho cy’inkunga z’Ababiligi ndetse nizindi zari zahagaritswe n’ibindi bihugu.Ni inkunga izakoreshwa muri gahunda zirimo guteza imbere ubukungu, kuzamura ubumenyi bw’abantu, kwimakaza imiyoborere izana impinduka, uburinganire bw’abagabo n’abagore, kurwanya imihindagurikire y’ibihe no guhanga ibishya.

Leta y’u Rwanda isanzwe ikorana n’Umuryango w’Abibumbye muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere
(NST 1 na 2). Icyerekezo cya 2050 kizasiga gifite ubukungu buteye imbere, bikazagerwaho bitewe n’umuvuduko igihugu cyihaye wo kuzamura ubukungu binyuze mu guhanga udushya, kuzana abashoramari bashinga inganda bikagabanya ibituruka hanze, guteza imbere urwego rw’ubuhinzi bugezweho,ubukerarugendo, Ikoranabuhanga ndetse no kuzamura urwego rw’ubuzima mu gihugu.

Benshi mu basesenguzi bimvushi iyi nkuru kuri aya masezerano y’u Rwanda n’umuryango w’Abibumbye, bahise bagusha ku guseswa kw’amasezerano y’Ububiligi , benshi batatinze no kubona ko u Rwanda rutsinze icy’umutwe abifuzaga kurushyira hasi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *