Ubushakashatsi bwagaragaje ko Isi ijegajega kandi ko iri mu marembera

Umushakashatsi muri kompanyi y’abanyamerika ishinzwe ubumenyi bw’ikirere “NASA” aravuga ko isi ijegajega ikaba iramutse itabungabunzwe ku buryo bukomeye ibyayo byaba bigeze ku musozo.
Kelly Scott avugako yifashishije ubushakashatsi amazemo iminsi atewe ubwoba n’uburyo isi irushaho kugenda yangirika umunsi ku munsi.
scotte
Mu imiterere y’umubumbe w’isi Scott avugaga ko utandukanye n’indi mibumbe igaragiye izuba ngo kuko ku isi niho hafite ibyangombwa umuntu akenera ariko ngo akurikije uburyo ayibona ngo yaba ijegajega kandi ikaba iri mu marembera kuko ubuzima bugerwa ku mashyi.
Kelly aganira na CNN yagize ati” biratangaje kandi biranababaje kubona isi yacu irimo kugenda irushaho kuremba , kandi usanga bituruka ku kutita ku kirere aho usanga buri umwe yigira nti bindeba cyane cyane ibihugu bimwe na bimwe bikungahaye ku nganda zihumanya ikirere akenshi usanga zicura ibitwaro bya kirimbuzi bityo bikaganisha ku kwangiza ibidukikije.”
Kelly akomeza agira ati “ nkuko nakomeje mbivuga ko uyu mubumbe wacu ugenda urushaho kugera mu marembera usanga nyirabayazana ari umugabane wa Asia na Amerika usanga byongera inganda zifite ubukana mu guhumanya ikirere bityo hakabaho ihungabana ry’isanzure n’ibinyabuzima muri rusange “
Scott yasoje avuga uburyo ki abona isi yabungwabungwa bityo ikaba yazanzamuka ikaba yahindurwa mu buryo bw’inyongeramusaruro ku kiremwamuntu
Kimwe mu bishobora kurinda ikirere harimo gutera amashyamba gufataneza amazi, kurandura burundu inganda z’ubumara, ngo ibyo ni bigerwaho ntacyabuza isi kongera kuba nziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *