Mu gupfundikira urubanza ruregwamo Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu wa kane ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 30 n’ihazabu ya miliyoni 52 z’ amafaranga y’ u Rwanda.
Aimable Karasira ashinjwa ibyaha birimo guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, kutagaragaza inkomoko yemewe n’amategeko y’umutungo w’amafaranga bamusanganye, kuvuga amagambo yo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, guteza imvururu muri rubanda, n’amacakubiri.
Karasira wafunzwe guhera mu 2021, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 ni bwo yatangiye kuburana mu mizi ku byaha aregwa, ibyaha byoseyaburanye ahakana ariko kuri iyi nshuro ahawe umwanya ngo agire icyo avuga yasabye imbabazi umuryango Nyarwanda n’ababa barakomerekejwe n’amagambo yavuze
Kuri uyu munsi wa nyuma w’iburana, Ubushinjacyaha bwavuze ibyo buheraho busaba urukiko kumuhamya ibyaha no kumuhanisha kiriya gihano – ibyaha bishingiye ahanini ku biganiro yatangaga ku rubuga rwa YouTube.
Ubushinjacyaha bwavuze ko yasanganywe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 14, n’ama-Euro 17,520 n’amadorari ya Amerika 10,000, yose yahise afatirwa kuko atasobanuye aho yayakomoye.
Andi menshi yari kuri konti ze zitandukanye na yo yarafatiriwe. Ubushinjacyaha bwavuze ko ari ayo yohererejwe n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari bashyigikiye ibyo avuga. Ubushinjacyaha bukaba bwasabye ko ayo mafaranga ashyirwa mu mutungo wa leta.
Ubushinjacyaha bwavuze ko busabira Karasira gufungwa imyaka 30 n’ihazabu ya miliyoni 52 z’u Rwanda, ibihumbi 32,000 by’amadorari ya Amerika, n’ibihumbi 17,000 by’ama-Euro. Yose hamwe ni ihazabu ya hafi miliyoni 130 y’u Rwanda.
Abunganira Karasira banenze Ubushinjacyaha ko kuri uyu munsi wa nyuma wo gupfundikira urubanza bwazanye ibimenyetso bishya byo gushinja umukiliya wabo babatanze mbere ngo bahabwe umwanya wo kubyireguraho.
Abunganira Karasira bavuze ko babona adahamwa n’ibyaha aregwa kandi ko bizeye umwanzuro Urukiko ruzatangaza.
Mbere yo gusoza, Karasira ahawe umwanya yagize ati: “Umuntu waba yarakomerekejwe n’amagambo navuze akayumva ukundi, ndetse n’umuryango Nyarwanda, nkaba mvuze ngo ‘ndasaba ikigongwe’ uwo byakomerekeje wese”.
Karasira yavuze ko ibyo abikoze kugira ngo aruhuke ku mutima, ati: “Umunyarwanda wese yumve ko njyewe ntafite intego yo gucamo abantu ibice no guhakana jenoside kandi nzi neza ingaruka yangizeho”.
Umucamanza yavuze ko urubanza rwa Karasira Aimbale kuri ubu rurapfundikiwe, maze urukiko rwanzura ko ruzasoma umwanzuro w’ uru rubanza ku mugaragaro tariki 30 Nzeri 2025 kandi rugasomerwa mu ruhame rwa benshi.




