Mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 80 ishize intambara ya kabiri y’isi irangiye, Ubushinwa burateganya kumurika intwaro nshya ya Laser bavuga ko ari yo ikomeye cyane ku isi mu kurinda ikirere.
Iyi ntwaro izerekanwa ku wa Gatatu i Beijing mu birori bikomeye bya gisirikare, aho Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na Kim Jong-un uyobora Koreya ya Ruguru, bazaba bari mu bashyitsi bakomeye.
Amashusho y’imyitozo yabereye mu murwa mukuru wa Beijing yerekanye iyi ntwaro ishyizwe ku modoka itwikirijwe ikirango cy’icyatsi kibisi. Abasesenguzi bavuga ko bishoboka ko ari iyitwa OW5-A10, ifite ubushobozi bwa 10kw kandi igenewe kurwanya amatsinda manini y’indege nto za drones.
Nubwo Ubushinwa buyita intwaro ya Laser ikomeye ku isi, abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko bagomba kwitondera kureba niba koko ifite ubushobozi buhanitse cyangwa ari uburyo bwo kugaragaza imbaraga mu ruhando rwa dipolomasi.
Uretse iyi ntwaro ya Laser, Ingabo z’Ubushinwa ziteganya no kumurika misile nshya enye zo mu bwoko bwa “eagle attack” zifite ubushobozi bwo kurwanya amato manini arimo n’indege z’intambara zihagarara ku bwato. Abayobozi b’i Beijing bavuze ko ibikoresho byose bizerekanwa byakorewe mu gihugu imbere kandi bimaze gushyirwa mu bikorwa byo mu ngabo.
Byitezwe ko iriya parade izabera ku kibuga cya Tiananmen Square, nk’uko byagiye bigenda mu bihe byashize. Muri 2015, Ubushinwa bwerekanye misile zishobora kugera ku butaka bwa Amerika, mu 2019 bwerekana drones z’intambara, naho kuri iyi nshuro bikaba ari ikoranabuhanga rya Laser rigiye kuza ku isonga.
Umusesenguzi w’igisirikare cy’Ubushinwa, Song Zhongping, yabwiye AFP ko ibi bihurirana n’impungenge z’igihugu ku mutekano mu gace k’inyanja ya Taiwan n’iy’Amajyepfo y’ubushinwa.
Yagize ati: “Ubushinwa bugomba kugira ubushobozi bukomeye bwo kurwanya amato n’ubwato bushobora kwifashishwa n’Amerika kugira ngo budahungabanya umutekano w’igihugu.”
Amatwi y’isi yose azaba ari i Beijing, mu gihe ibihugu bikomeye bizaba bitegereje kureba niba koko Ubushinwa bwageze ku rwego bushaka kwerekana mu ikoranabuhanga rya gisirikare.




