9291a970926358d30a1f6cdabbb39cc9

Ubushinwa bwubatse ikiraro cya mbere ku isi mu burebure

Ubushinwa bwubatse ikiraro Huajiang Grand Canyon kinini ku isi gitangaje kandi cyubatse hagati yimisozi ibiri kuri metero 625 z’uburebure kuko gikubye kabiri ikiraro cya Viaduct de Millau.

Ikiraro cyasabye hafi imyaka itatu yo kubaka, gipima toni 22.000 za beto n’ibyuma, Huajiang Grand Canyon, imodoka zagitashye kiba kimwe mu gikorwa remezo gihambaye cyatunguye isi. Iki kiraro giherereye mu ntara y’imisozi ya Guizhou kihariye uburebure bwa metero 1,420 ndetse gishyigikiwe n’inkingi zihambaye.

Ku wa gatatu umuyobozi w’ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ntara, Zhang Yin yagize ati: “Gufungura ikiraro cya Huajiang Grand Canyon bigabanya igihe cy’ingendo hagati y’impande zombi” aho ubu urugendo ruzajya rutwara amasaha abiri yonyine ”

Ubushinwa buzwiho kuba ari igihugu gitungurana mu bikorwa remezo aho iki kiraro gifite ubuhangange bubiri: kuba gifite ubuhagarike buhanitse cyane, ndetse n’uburebure bwubatse mu misozi ihanitse cyane.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *