Ubusuwisi: Indege za gisirikare zakoreye imyitozo mu muhanda munini

Mu myitozo ya gisirikari ya NATO idasanzwe imenyerewe,kuri uyu wa gatatu, ingabo zirwanira mu kirere z’Ubusuwisi zakoze ibitari bisanzwe bimenyerewe zigusha kandi zihagurutsa indege eshatu zo mu bwoko bwa bombardier F/A-18 mu muhanda munini (autoroute) neza. Imyitozo y’izi ndege za gisilikali ikaba yari imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo itagaragera mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Izo ndege uko ari eshatu, zagiye zikurikirana kuri uyu muhanda wambukiranya igihugu kuva ku mupaka w’Ubufaransa ugana iburengerazuba, hafi ya Geneve, kugera ku mupaka wa Otirishiya mu burasirazuba.

Nkuko ikinyamakuru Le Soir kibitangaza , mu myitozo irimo gukorwa n’Ingabo zirwanira mu kirere z’Ubusuwisi zirashaka kwemeza ubushobozi bwazo bwo kurwana ku buryo budasubirwaho, n’ubushobozi bwo guhashya umwanzi , mu gihe habaye amakimbirane no gushotora ibirindiro byazo.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ubusuwisi: Indege za gisirikare zakoreye imyitozo mu muhanda munini
    Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana,Ni bitoze ariko Si numve baboroga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *