Ubuyapani bwijeje u Rwanda kongera imari bushora

Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’Ubuyapani, Nkeji Yamada yijeje u Rwanda ko bazakomeza gukurura abashoramari b’iwabo baza mu Rwanda. Ni ubufatanye yijeje u Rwanda nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuzaga abayobozi b’ibigo bikomeye muri Africa izwi nka Africa CEO Forum.

Yamada yashimangiye ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike byo muri Afrika byoroshya ishoramari.Mu Kiganiro na KT press yavuze ko bumvaga ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 2 mu kororohereza ishoramari muri Afrika ariko akaba yabyiboneye noneho. Ati “Abayapani bagomba gushora imari mu Rwanda.”

Yongeyeho ko kuba abashoramari b’Abayapani mu Rwanda baravuye kuri bane kakagera kuri 25 mu myaka 4 gusa bidahagije ahubwo bagomba kurushaho kwiyongera kubera imiterere yorohereza ishoramari mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’Ubuyapani, Yamada.

Yanavuze kandi ko bafite abanyeshuri benshi b’Abanyarwanda biga mu Buyapani. Ibyo bikaba ari ingenzi mu kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”IZINDI NKURU WASOMA” style=”grid” align=”none” withids=”” displayby=”cat” orderby=”rand”]

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo Perezida Paul Kagame yasinyanye amaserano y’ubufatanye na Minisitiri w’Ubuyapani Shinzo Abe yo gutunganya amazi meza muri Kigali( Nzove- Ntora project). Uwo mushinga ukaba uzashirwa mu bikorwa hifashishijwe inkunga y’Ubuyapani.

Indi mishinga u Rwanda rufatanyamo n’Ubuyapani harimo kurushaho kunoza imitwarire y’abantu n’ibintu mu migi nka Kigali.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *