Abayobozi bakuru mu gisirikare cya Amerika kuri uyu wa Kane batangarije Associated Press na Reuters ko ubwato bw’intambara bw’u Bushinwa bushya bukoresha ingufu za nikereyeli bwarohamye bukiri kubakwa mu ntangiriro z’uyu mwaka .
Amashusho ya satelite yerekana ko ubu bwato bugendera munsi y’amazi buzwi nka submarine bushobora kuba bwararohamye hagati ya Gicurasi na Kamena nk’abayobozi b’ingabo muri Amerika bavuga.
Amashusho ya satelite kandi yo muri Kamena yerekana uruganda rw’ubwato rwa Wuchang aho ubwato bw’intambara bwo kugaba ibitero (Zhou class attack submarine) bwaba bwari burigokorerwa.
U Bushinwa ntacyo buravuga kuri aya makuru.



