Jendayi Frazer wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ushinzwe ibikorwa byo ku mugabane wa Afurika, yanenze bikomeye ibihugu bimwe byo ku migabane y’u Burayi na Amerika byangiza ubutabera, ashimangira ko kuba u Bwongereza bwarataye muri yombi umukuru w’urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda, Lt Gen Karenzi Karake, ari agasuzuguro gakomeye.

Uyu mudipolomate wahoze ushinzwe Afurika muri USA kuva mu 2005 kugeza muri 2009 yamaganye ifatwa rya Karenzi Karake, aho mu nkuru ye yanyuze mu kinyamakuru Wall Street Journal yavuze ko impapuro zita muri yombi Gen. Karenzi nta bimenyetso zifite.
Yagize ati “ Isuzuma ryakozwe na guverinoma y’u Bwongereza hagati ya 2007 na 2008, ubwo nari nyoboye Ishami rishinzwe gahunda zo ku mugabane wa Afurika, ryagaragaje ko ibyo Karenzi aregwa bidafite ishingiro.”

Frazer yakomeje agira ati” Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyigikiye ko asubizwa ku nshingano ze nk’umuyobozi wungirije w’ingabo za Loni n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Sudani, UNAMID, kandi yitwaye neza. Kumwohereza muri Espagne bizaba ari ukwangiza ubutabera.”
Karake yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Heathrow i London mu Bwongereza ku italiki ya 20 Kamena 2015, afatwa hagendewe ku mpapuro zita muri yombi abayobozi b’u Rwanda 40 zatanzwe n’umucamanza Andreu Fernando Mirelles. Izo mpapuro zateshejwe agaciro n’urukiko rwisumbuye rwo muri Espagne muri Mutarama 2015.
Jendayi Frazer yunze mu ry’umunyamategeko, Andrew Mitchel, na we yemeza ko u Bwongereza bwishe nkana amategeko agenga itabwa muri yombi ku mugabane w’u Burayi. Uyu Michel yavuze ko abatumye Gen. Karake atabwa muri yombi ari abashyigikiye Leta yakoze Jenoside.
Kugeza magingo aya Gen. karake aracyari mu gihugu cy’u Bwongereza aho ategereje kwitaba urukiko mu mpera za Nzeri uyu mwaka, mu gihe akanama k’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika gashinzwe amahoro n’umutekano kasabye ko arekurwa hatabayeho andi mananiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com



