Ubwumvikane buke bushobora gutuma kaminuza ya Rusizi (RIU) ifunga imiryango

Kaminuza ya Rusizi ( Rusizi International University)kuva yashingwa kugeza magingo aya irarangwamo amacakubiri aturutse ku banyamigabane bayo batanu hamwe na nyirayo Dr Pascal Gahutu. Minisiteri y’Uburezi ( Mineduc) irasaba aba banyamigabane kumvikana bitaba ibyo kaminuza igafungwa.
Ni nyuma y’aho iyo kaminuza yagiye irangwa n’imikorere mibi ishingiye ku bwumvikane buke bw’abanyabigabane batanu bayishinze.
Dr Gahutu Pascal, kugeza ubu uyifata nk’iye, avuga ko bagenzi be biyandikishije nk’abanyamigabane ariko ntibatange imigabane yabo.

GAHUTU
Dr Pascal Gahutu Umuyobozi mukuru wa RIU wemeza ko iyi kaminuza ari iye

Yagize ati “Hari kompanyi twateganyaga kugira ngo idufashe gushinga RIU (Rusizi International University) ariko ntiyabayeho, iriho mu magambo gusa kubera ko abanyamuryango twari dufatanyije batigeze bashyira mu bikorwa ibyo bari biyemeje”.
Akomeza avuga ko kugeza ubu kaminuza iri gukorera muri kompanyi yitwa “La Fontaine Enterprise for Academic Work” ariko akavuga ko abo batangiranye bajya kuyandikisha muri RDB batarashobora gutanga imigabane yabo.
Ku rundi ruhande Minisiteri y’uburezi yandikiye ubuyobozi bw’iyi kaminuza ibusaba kumvikana bitaba ibyo gahafatwa icyemezo cyo kuyifunga burundu.
Musafiri
Dr Papias Musafiri Minisitiri w’uburezi

Iyi minisiteri yasabaga ko bitarenze tariki ya 29 z’ukwa mbere 2016 ibi bibazo bitarakemuka iyi kaminuza bishobora kuyiviramo gufunga burundu.
Ibaruwa MINEDUC yandikiye RIU igaragaza ko iyi kaminuza yayandikiye igaragaza mu nyandiko ebyiri zivuguruzanya ko ibibazo abanyamigabane bayo bari bafitanye byakemutse.
ibaruwa ya Mineduc
Ibaruwa Minisiteri y’uburezi yandikiye RIU

MINEDUC ariko ariko ikagaragaza ko ibikubiye muri izo nyandiko byose bihabanye n’ibyavuye mu bugenzuzi bw’ Inama y’Igihugu y’Uburezi (HEC) kuri icyo kibazo guhera ku wa 30 Ugushyingo 2015 kugeza ku wa 5 Ukuboza 2015.
Aha ni ho ihera ibasaba gukemura ibibazo byabo bitarenze ku wa 29 Mutarama 2015 bitaba ibyo RIU igafungwa.
Kugeza ubu ubuyobozi bw’iyi kaminuza ntiburagaragaza ko bwumvikanye ndetse n’uburyo babashije kumvikana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *