Ikipe ya FC Barcelona yongeye kunanirwa kurenga umutaru muri UEFA Champions league, isezererwa itarenze amatsinda y’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi.
Urugendo rw’iyi kipe y’i Catalunya muri Champions league rwarangiye hakiri kare cyane, nyuma y’uko ikipe ya Inter Milan basangiye itsinda rya gatatu yari imaze kunyagira Viktoria Plzen yo muri Repubulika ya Tchèque ibitego 4-0.
Ni umukino FC Barcelona yifuzaga byibura ko amakipe yombi yanganya cyangwa Inter Milan ikawutsindwa; kugira ngo icyizere cyayo cyo kugera muri ? cy’irangiza cyongere kugaruka.
Ibi ariko iyi kipe nanone yagombaga kubigeraho mu gihe yari gutsinda Bayern Munich yari yayisuye i Camp Nou.
Umukino wa FC Barcelona na Bayern Munich wabaye byose byamaze kurangira, ndetse iriya kipe y’umutoza Xavi Hernandez iza kuwutsindwamo ibitego 3-0.
Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino by’umunya-Sénégal Sadio Mané ndetse n’umunya-Caméroun Eric Maxime Chuppo-Motting ndetse n’icyo mu minota ya nyuma y’umukino cya Benjamin Pavard ni byo byafashije Bayern Munich gusubira Barça yari yatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza; ikomeza kuyobora itsinda n’amanota 15 kuri 15.
Ni mu gihe FC Barcelona nyuma yo gusezererwa kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota ane yonyine ayemerera gukina UEFA Europa league.
Ni ku nshuro ya kabiri Barça igiye gukina iri rushanwa kuko no mu mwaka ushize w’imikino yarikinnye; nyuma yo kunanirwa gutambuka mu itsinda yari isangiye n’amakipe ya Bayern Munich, Benefica na Shaktar yo muri Ukraine.
Bijyanye n’abakinnyi barimo Robert Lewandowski, Raphinha, Jules Koundé, Ousmane Démbélé na bagenzi babo; abafana ba FC Barcelona muri uyu mwaka w’imikino bari bizeye ko ikipe yabo izagera kuri muri Champions league ndetse byanashoboka ikegukana iri rushanwa.
Barça yatangiye neza inyagira Viktoria Plzen ibitego 5-1 mu mukino wa mbere wo mu itsinda; mbere yo gutsindwa na Bayern Munich ibitego 2-0 mu mukino wa kabiri.
Ku bafana ba FC Barcelona bumvaga bigishoboka cyane mbere y’uko batsindwa na Inter Milan igitego 1-0, mu mukino wa gatatu wo mu tsinda wabereye i San Siro. Ni umukino warangiye aba Blaugrana bakubita agatoki ku kandi; ahanini kubera imisifirire itaravuzweho rumwe yawuranze.
Ku bafana ba FC Barcelona bumvaga ko byanga bikunze bagomba kwihorera kuri Inter Milan bakayinyagira byinshi mu mukino wa Kane wo mu tsinda bagombaga kuyakiramo, gusa mu buryo budasobanutse amakipe yombi agwa miswi ibitego 3-3. Uyu mukino ni wo usa n’uwarangije burundu inzozi za Xavi Hernandez n’abasore be.
Ni nyuma y’amakosa akomeye yakozwe n’abarimo myugariro Gerard Pique na Kapiteni Sergio Busquets kuri ubu abafana bashinja gutuma ikipe isezererwa; ndetse bakanasaba ubuyobozi ko bwabarekura bakagenda.
Abafana bongeye gushimangira ko batagikeneye aba bakinnyi bombi ubwo Sergio Busquets yasohokaga mu kibuga bakamuvugiriza inshyo mu buryo bwo kumukoba.



