Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa yaraye itsinze Juventus yo mu Butaliyani ibitego 2-1, gusa inanirwa kuyobora itsinda H zombi zari ziherereyemo.
Ibitego bya Kylian Mbappé wahise aca agahigo ko kuba umukinnyi muto kurusha abandi itsinze ibitego 40 muri Champions league, ndetse n’icya Nuno Mendes ni byo byafashije PSG gukura amanota atatu i Turin.
Juventus yatsinze impozamarira ku munota wa 39 w’umukino ibifashijwemo na myugariro akanaba Kapiteni wayo, Leonardo Bonucci.
Gutsinda uyu mukino byatumye PSG yari idafite Neymar irangiza imikino itandatu yo mu tsinda ifite amanota 14 yanganyaga na Benfica Lisbon bari basangiye itsinda.
Iyi kipe yo muri Portugal na yo yagejeje ku manota 14 nyuma yo kunyagira Maccabi Haifa yo muri Israel ibitego 6-1.
Usibye kuba PSG na Benfica zanganyaga amanota, amakipe yombi yananganyaga umubare w’ibitego azigamye (9), ibyo yinjije (16) ndetse n’ibyo yinjijwe (7).
Ikindi imikino ibiri yo mu tsinda PSG na Benfica zahuriyemo yombi zagiye ziyigwamo miswi igitego 1-1.
Bijyanye no kuba amakipe yombi yanganyaga byose, byabaye ngombwa ko hiyambazwa uburyo bwa karindwi impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) igenderaho, kugira ngo haboneke ikipe iyobora itsinda.
Benfica yayoboranye PSG itsinda H nyuma yo gutsindira ibitego byinshi hanze y’ikibuga cyayo kurusha iriya kipe y’i Paris yahise ifata umwanya wa kabiri.
Kuba PSG y’umutoza Christophe Galtier yarangije imikino yo mu tsinda iri ku mwanya wa kabiri, byahise biyishyira mu byago by’uko muri ? cy’irangiza igomba guhura n’imwe mu makipe akomeye yasoje imikino y’itsinda ari aya mbere.
Aya arimo Real Madrid yayisezereye mu mwaka w’imikino ushize, Bayern Munich, Manchester City cyangwa Chelsea.



