Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abanyamakuru babiri ba BBC World mu majyaruguru ya Uganda. Abatawe muri yombi nk’uko amakuru yageraga kuri Chimpreports avuga bakaba ari umunyamakuru Catherine Byaruhanga ndetse na cameraman we, Kelvin Brown. Uyu Kevin akaba yari gafotozi wa BBC ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko aba banyamakuru bombi bafashwe bakanafungwa nyuma yo gusanga bari gufata amashusho hanze y’ibitaro byitwa Abim Hospital biherereye mu karere ka Abim ko mu majyaruguru ya Uganda.

Iyi nkuru kandi ivuga ko ibi bitaro byari biherutse gusurwa n’umukandida mu matora ya perezida ateganyijwe muri Uganda, ari we Dr Kiiza Besigye, bituma guverinoma ibuza abanyapolitiki gusura ibi bitaro ndetse n’ibinyamakuru bibuzwa gukora inkuru kuri ibi bitaro mu gihe cy’amatora.
Nyuma y’amasaha macye bafunze, aba banyamakuru barekuwe, Kevin avuga ko barekuwe bitewe n’igitutu cyari gitangiye kuzamuka cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ku rukuta rwe rwa twitter nyuma yo kurekurwa, yahise avuga ko we ndetse na Catherine barekuwe na polisi muri Uganda nyuma yo gutabwa muri yombi basanzwe bafotora ibitaro bari mu muhanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



