Abaturage b’agace ka Besania, muri Kibuye muri Rubaga mu Mujyi wa Kampala bavuga ko Abanyarwanda bafashwe bashinjwa kuba intasi bari baranze gutanga ibyangombwa bibaranga mu nzego z’ibanze za Uganda.
Ubusanzwe, iyo umuturage wa Uganda yakiriye umushyitsi abimenyesha inzego z’ibanze z’aho atuye ( babyita kwiyanzuza).
Umuyobozi Ushinzwe Umutekano mu gace ka Besania ahari urusengero rwa ADEPR rwafatiwemo aba banyarwanda bashinjwa kuba intasi, Hajj Swaibu Miti yavuze ko uwayoboraga uru rusengero uzwi ku izina rya Kamanzi atigeze akorana neza n’inzego z’ibanze nk’uko abo yasimbuye babigenzaga.
Yagize ati “ Ubwo bazaga kuba muri aka gace twabasabye ko bazana ibibaranga mu buyobozi bwa njyanama kugira ngo batange imyirondoro yabo, ntibigeze baza. Uwo mupasiteri [ari mu bafashwe kuwa Kabiri] ntiyumvikanaga na twe nk’uwavuyeho.”
Baganira n’ikinyamakuru Eyalama ku mugoroba wo kuwa 24 Nyakanga uyu mwaka, ngo mu bwoba bwinshi, badashaka ko n’amazina yabo amenyekana, abaturiye ahari uru rusengero bavuga ko uru rusengero rumaze imyaka itatu rushinzwe, ariko rugakora amezi macye rugafunga, ubundi rukazongera gutangira bushya.
Umuzamu warwo, Anathanel Mbabazi avuga ko buri gihe yabonaga amasura mashya y’abakiristu mu gihe cy’iminsi itatu yari amaze kuri aka kazi.
Bavuga ko aba Banyarwanda basengaga gusa akenshi ku Cyumweru, bambaye amakositimu, buri wese akagura ikayi n’ikaramu ahagana saa tatu, bakajya gusenga.
Ubwo aba Banyarwanda bafatwaga ngo basaga n’abari bafite umunsi mukuru kuko bari bakodesheje n’ababatekera inyama n’umuceri. Abari bahari bavuga ko babonye aba Banyarwanda berekezwa mu muhanda werekeza Masaka.
U Rwanda ruvuga ko ruri gusaba ibisobanuro kuri iri tabwa muri yombi.



