Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje ko Uganda igomba kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera ko ngo uru rukiko rutari seriye.
Ubwo yasubizaga ikibazo mu cyiciro cya kabiri cy’Ikiganirompaka hagati y’abakandida bahatanira kuyobora Uganda mu matora ya perezida ateganyijwe muri iki cyumweru tugiye gutangira kuri uyu wa Gatandatu, perezida Museveni yagize ati: “Turwanya kudahana, niyo mpamvu twashyigikiye ICC ariko ntabwo iri seriye. Irabogamye.”
Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, ivuga ko perezida Museveni wahoze ushyigikiye ICC ari umwe basaba abandi bayobozi ba Afurika kwitandukanya n’uru rukiko ku bwinshi.
Ubwo ngo yari muri Kenya mu 2013 yitabiriye umuhango wo kurahira kwa perezida Uhuru Kenyatta, Museveni yasabye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubaha abayobozi ba Afurika avuga ko ibirego bishinjwa abayobozi ba Kenya byateshwa agaciro.
Ibyo perezida Museveni avuga byanashyigikiwe n’umukandida w’ishyaka PPP (People’s Progressive Party), Abedi Bwanika, wavuze ko ahubwo Uganda yakabaye yaravuye muri uru rukiko. Yavuze ko Uganda ikwiye kwiyubakira ubutabera bwayo aho kwiringira ko abanyaburayi aribo bazayikemurira ibibazo.
Perezida Museveni kandi muri iki kiganirompaka yanabajijwe impamvu ari abayobozi ba Afurika ICC yibasira, maze asubiza ko hari abayobozi benshi bakabaye barakurikiranwe ariko ngo kubera ko ICC itari seriye ntibigeze baburanishwa.
Ikintu ariko Museveni yirengagije mu gusoza iyi nkuru nuko ngo Dominic Ongwen wahoze ari umwe mu bayobozi ba LRA kuri ubu uri kuburanishwa n’uru rukiko rumukurikiranyeho ibyaha byibasiye inyokomuntu, yoherejwe muri uru rukiko na guverinoma ya perezida Museveni.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
Dennis Ns./Bwiza.com



