Abantu babarirwa muri barindwi biciwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa gatanu muri Uganda, nyuma y’amatora yabaye muri iki gihugu.
Ibyavuye mu matora byatangajwe na komisiyo y’amatora byerekanye ko Museveni afite hejuru ya 73% by’amajwi mu matora ya perezida yabaye ku wa kane, hashingiwe ku majwi y’agateganyo yari amaze kubarurwa kugeza ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu.
Umunyapolitiki Bobi Wine bahanganye we ari mu majwi 22%, mu gihe amajwi asigaye yasaranganyijwe hagati y’abandi bakandida batandatu.
Nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byabayemo imirwano mu bikorwa byo kwiyamamaza by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’ibyo Umuryango w’Abibumbye wise igitutu, iterabwoba n’iyicarubozo byari byiganje, itora ryagenze mu mahoro ku wa Kane.
Icyakora mu masaha y’ijoro habaye urugomo mu mujyi wa Butambala, uri hafi ya kilometero 55 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Kampala, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa polisi n’umudepite wo muri ako gace.
Umuvugizi wa polisi wo muri ako gace, Lydia Tumushabe, yabwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ko “amabandi” yo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi yitwaje imihoro, yari yateguwe n’umudepite waho Muwanga Kivumbi, yateye sitasiyo ya polisi no kuri site yabarurirwagaho amajwi.
Yakomeje agira ati: “Inzego z’umutekano zasubije mu buryo bwo kwirwanaho kuko abo bantu bari baje ari benshi. Polisi yarashe yirwanaho.”
Uyu yunzemo ko usibye abishwe, hari n’ababarirwa muri 25 batawe muri yombi.
Kivumbi we yabwiye Reuters ko abishwe bishwe ahagana saa cyenda z’ijoro basanzwe mu nzu ye, aho bari bategereje ko hatangazwa ibyavuye mu matora y’umwanya we w’ubudepite.
Yagize ati: “Bishe abantu 10 bari mu nzu yanjye. Hari abantu bari mu garaje bategereje ibisubizo kugira ngo bishimire intsinzi yanjye.”
Yakomeje agira ati: “Bamennye umuryango w’imbere batangira kurasa muri garaje. Byari ubwicanyi ndengakamere.”
Yavuze ko inzego z’umutekano zari zabanje gutatanya imbaga y’abantu bari hanze, ariko ahakana ibyavuzwe na polisi ko impfu zaturutse mu mirwano yabaye hagati y’impande zombi.




