Nyuma y’aho kandida Perezida Dr Kiiza Besigye ashimuswe na Polisi ya Uganda aregwa kuba yiyamamaje mu buryo budakwiye, abamushyigikiye nabo bahise batangira imyigaragambyo yo kumubohoza yakomeje kugeza muri iki gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2016.
Mu gihe muri Uganda amatora asigaje iminsi ibiri ngo atangire, ku munsi w’ejo ku wa mbere taliki ya 15 /02/2016, havuzwe cyane ko Yoweli Kaguta Museveni, yakajije umurego ku gukoresha igitugu, no gushakira mu ngufu ahabwa n’igisirikare cye, ngo abone uko yakwiba amajwi abo bahanganye mu matora bayobowe na Kizza Besigye.
Muri uyu wa mbere tariki ya 15/02/2016 ubwo Kizza Besigye yari mu gikorwa cy’amatora, muri Arua Park mu mujyi wa Kampala, yahise ashimutwa na Police y’igihugu cya Uganda, ariko abaturage baba babibonye, ubwo imyigaragambyo itangira ubwo.
Abaturage b’i Kampala n’ubukana bwinshi, bavuye mu nzu zabo, bareka ibyo bakoraga barigaragambya, polisi n’abasirikare babonye ko bibarenze, bitabaje ibimodoka bitera imyuka iryana, ariko byanze biba ibyubusa, biza gusaba ko Kizza Besigye arekurwa biturutse ku ngufu z’abaturage ba Uganda.
Ntibyagarukiye aho, kuko abaturage bakomeje kwigaragambya bamagana icyo gikorwa n’igitugu gihanitse, bavuga ko kiyobowe n’umuyobozi wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni. N’ubu rero ruracyageretse hagati ya Polisi, Abasirikari, n’abaturage bo mu mujyi wa Kampala.
Itangazo rya Perezidansi ya Uganda ryasinyweho na Museveni rivuga ko Kiiza Besigye yazize kuba yiyamamarizaga ahatemewe. Iri tangazo rikomeza rivuga ko amategeko agomba kubahirizwa mu bakandida bose kandi ko ntawemerewe kubuza polisi n’abandi bo mu nzego z’umutekano gukorera mu bwisanzure.
Iri tangazo rivuga ko uzabigerageza wese azakurikiranwa n’ubutabera. Muri iri tangazo kandi Perezida Museveni yarivugiyemo amagambo akaze yatumye bamwe bakeka ko yiteguye kwiba amajwi.
Yagize ati “ Mwabyemera, Mutabyemera ishyaka rya NRM mpagarariye nka kandida Perezida rizatsinda amatora.”
Ku rundi ruhande Perezida Museveni yategetse abasirikare n’abapolisi kwinjira mu mihanda yose yo mu mujyi i Kampala gukumira abigaragambya.
Kugeza ubu Perezida Museveni niwe uhabwa amahirwe menshi yo gutsinda amatora agakurikirwa na Dr Kiiza Besigye bivugwa ko Perezida Museveni azamurusha amajwi make ari nayo mpamvu usanga amaso ariwe ayahanze kurusha abandi bakandida batandatu basigaye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



