Uganda: Inteko yasanze Maj. Gen. Kyaligonza adakwiye gukomeza kuba ambasaderi

Inteko ishinga Amategeko ya Uganda yafashe umwanzuro wo kuvana Maj. Gen. (Rtd) Matayo Kyaligonza mu nshingano yari afite zo guhagararira iki gihugu mu Burundi nyuma y’aho uyu mudipolomate akoreye amahano mu gihugu cye agahohotera umupolisi wari uri mu kazi ke.

Uyu mugabo bivugwa ko yari umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Uganda, aherutse guhohotera umupolisikazi wo mu muhanda witwa Esther namaganda, ahitwa Seeta mu Karere ka Mukono ubwo yari ahagaritse imodoka ye kubera amakosa yari amaze gukorwa mu muhanda.

Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza abashinzwe kuri Maj. Gen. Kyaligonza bafashe mu mashati uyu mupolisikazi wari umaze kubahagarika, yateje urunturuntu mu baturage bibaza ukuntu umupolisi uri mu kazi yazira inshingano ze ngo n’uko ahagaritse umwe mu basirikare bakuru b’igihugu ari mu makosa.

Mu buhamya yatanze, uyu mupolisikazi yavuze ko Kyaligonza yamukubise urushyi rushyushye, ariko uyu arabihakana.

Mu kiganirompaka cyari gishyushye nk’uko Chimpreports ivuga cyabereye mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Gatatu, hatowe umwanzuro watanzwe n’ukuriye Ishyirahamwe ry’abagore bari mu nteko ishinga amategeko, Pamela Nasiyo, usaba ko Kyaligonza akwiye kuvanwa mu nshingano ze zo guhagararira Uganda mu Burundi.

Depite Muhammad Kivumbi we avuga ko hari ibibazo bikwiye gutuma abakozi bal eta begura mu kazi kabo, imyitwarire ya Kyaligonza nayo ngo ikaba ari imwe muri byo.

Hon. Kivumbi ati: “ Kyaligonza agendana title ya nyakubahwa kandi birushaho gukomeza ikibazo ku muntu wok u rwego rwe. Iyi nteko yahisemo gusaba Maj. Gen. Kyaligonza kwegura .”

Naho Hon. Jovah Kamateeka we asanga urwego rushinzwe gushyira abakozi ba leta mu kazi rukwiye gukuramo Kyaligonza.

Yagize ati: “ Ndabizi abaturage b’u Burundi ntibazamwemera. Kyaligonza ntagaragaza imiterere ya Uganda, agomba kwegura. Agomba no kubibazwa yishyura impozamarira umupolisi yahohoteye .”

Nubwo bivugwa bityo, ubwo yavuganaga n’itangazamakuru muri iki cyumweru, Maj. Gen. Kyaligonza we yavuze ko basanze imodoka ebyiri zagonganye abari bazirimo bagatangira guhangana.

Ati: “ Abarinzi banjye bavuye mu modoka bajya kubaza abapolisi ibyabaye. Impande ebyiri zari zakoze impanuka zari zirimo zirarwanira hagati mu muhanda. Umushoferi wanjye yashatse gusubira inyuma yirinda ibibazo .”

Maj. Gen. (Rtd) Matayo Kyaligonza, Ambasaderi wa Uganda mu Burundi

Maj. Gen. Kyaligonza yakomeje abaza ati: “ Ni iki wari gukora? Gukomeza gutwara ugana ahabereye ibibazo cyangwa guhita ukata ukahava mu mahoro ?”

Yakomeje avuga ko uyu mupolisikazi uvuga ko yahohotewe yabatutse ubwo bashakaga kuva aho hantu.

Ati: “ N’iyo waba uri umugore, ntibisobanuye gutuka abantu ,”

Amakuru ahari akaba avuga ko kuri ubu Maj. Gen. Kyaligonza n’abarinzi be bari mu buroko aho bafungiye mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye mu gihe iperereza rikomeje.

Hategerejwe rero ko Perezida Museveni, ari nawe rwego rushyira ba ambasaderi mu kazi, azakura Kyaligonza mu kazi ke cyangwa akakamugumishamo mu Burundi.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *