HAn7DMfa0AAQ5t0

Uganda: Manager wa hotel n’umuzamu basanzwe bishwe

Igipolisi cya Uganda muri Kampala kiri gukora iperereza ku bwicanyi n’ubujura byabereye muri Dave Hotel and Suites muri Zone ya Mbubi, Paruwasi ya Lungujja, aho basanze manager wa hotel n’umuzamu bishwe ku wa Gatanu, itariki ya 7 Gashyantare 2026.

Abishwe ni Asasira Shivani, w’imyaka 30, wari manager wa hotel, na Musinguzi Lawrence, w’imyaka 27, wari umuzamu muri iyo hotel.

 

Nk’uko abapolisi babitangaza, iperereza ry’ibanze ryerekana ko ahagana mu ma saa yine za mu gitondo, nyir’iyo hotel yahamagawe na Asasira Shivani, wavuze ko atashoboye kubona umuzamu kandi ko telefoni ye itariho. Ahagana mu ma saa 11h30, nyiri hotel yagerageje guhamagara manager, ariko nawe asanga telefoni ye yavuyeho.

 

Byabaye ngombwa ko nyiri hotel ajya kureba nyuma nka saa cyenda asanga manager ndetse n’umuzamu bapfiriye mu byumba bitandukanye.

 

Polisi ivuga ko abishwe bombi bari bafite ibikomere by’icyuma. Imodoka ya Toyota Harrier yera (UBH 633M) ya hotel nayo yasanze yabuze kandi bikekwa ko yibwe n’abakoze ubwicanyi.

 

Imirambo yoherejwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Mulago Mortuary kugira ngo ikorerwe ibizamini nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, SP Rachel Kawala, yemeje ko iperereza rigikomeje kugirango abakoze ibi batabwe muri yombi.

 

Polisi yasabye umuntu wese ufite amakuru ashobora gufasha iperereza kuyageza kuri sitasiyo ya polisi imwegereye mu gihe iperereza ku bujura n’ubwicanyi rikomeje.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *