Uganda: Mu gihe hitegurwa amatora abadipolomate b’abanyamahanga bahawe gasopo

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo amatora ya perezida mu gihugu cya Uganda atangire, guverinoma y’iki gihugu kuri uyu wa Mbere yahaye gasopo abahagarariye ibihugu byabo ibasaba kutivanga mu bibazo bya politiki byayo.
Umuvugizi wa guverinoma, Ofwono Opondo, yabwiye abanyamakuru ko guverinoma yatumiye indorerezi mpuzamahanga zizakurikirana aya matora, hakaba nta mpamvu abadipolomate b’abanyamahanga nabo bakwivanga mu matora ya Uganda ateganyijwe kuwa 18 Gashyantare.

pol
Umuvugizi wa guverinoma, Ofwono Opondo

Bwana Opondo yakomeje avuga ko ku bw’ibyo guverinoma ititeze ko abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda bazivanga mu bibazo bya politiki by’igihugu no mu matora nk’uko bamwe ngo bari kubigenza.
Uyu mugabo nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga, yakomeje abwira abadipolomate ko baramutse bagize n’ikibazo babinyuza mu nzira zikwiye za kidipolomasi.
Uganda ngo yifuza ko habaho kubaha ubusugire bwayo nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’andi mahame. Opondo kandi yanaburiye abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bakoresha amagambo atari meza mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Hagati aho, Umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura nawe yabonanye kuri uyu wa Mbere na ba ambasaderi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, abasezeranya ko inzego z’umutekano za Uganda zizakora ku buryo amatora agenda neza akaba mu mahoro, mu mutekano, no mu bwisanzure.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Seleman Hakiza/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *