imageresize

Uganda ni cyo gihugu cya mbere ku Isi kibamo demukarasi kurusha ibindi: Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko igihugu cye ari cyo kiza ku mwanya wa mbere ku Isi mu kurangwamo demukarasi kurusha ibindi.

Museveni yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira, ubwo yarimo aganirira n’abanyamakuru mu mujyi wa Gulu.

Mu gihe abatavuga rumwe n’uyu mukambwe ndetse na bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bamunenga kuba umunyagitugu ahanini bitewe no kuba amaze imyaka igera kuri 40 ku butegetsi, we asanga nta gihugu na kimwe ku Isi kibamo demukarasi kurusha Uganda.

Yagize ati: “Demukarasi yacu ni yo demukarasi nyayo, ureke ikinamico nk’irikunze kugaragara mu bihugu bimwe na bimwe. Duhagarariye ibyiciro byose bibaho by’abaturage. Dufite abadepite bahagarariye ibyiciro by’amatora aho buri wese agira uruhare mu matora, ariko kandi dufite n’uburyo bwo guteza imbere abadepite b’abagore.”

Yunzemo ati: “Tunafite abadepite bahagarariye abafite ubumuga, abakozi, urubyiruko, abasirikare n’abageze mu za bukuru. Ndashaka kumenya igihugu cyaba kibamo demukarasi irenze iyo.”

Perezida Yoweri Kaguta Museveni uri kwiyamamariza manda nshya mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Mutarama umwaka utaha, yavuze ko usibye abadepite, abanya-Uganda bitorera abayobozi babo uhereye ku rwego rw’imidugudu batuyemo, utugari, imirenge kugeza ku rwego rw’akarere; ibyo yagaragaje nk’urugero rwiza rwa demukarasi iruta izindi ku Isi.

Yunzemo ko ikibazo cyugarije Uganda ari uko bamwe mu bayobozi bo muri iki gihugu batamenya inshingano zabo ahubwo bagahitamo gushaka “gushimisha rubanda”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *