UGANDA: Perezida Museveni ku isonga mu bazegukana amajwi menshi

Perezida Yoweli Kaguta Museveni uri ku butegetsi muri Uganda akomeje kwanikira bagenzi mu bamushyigikiye. Mu busesenguzi buri gukorwa n’ibinyamakuru bikorera mu karere burerekana mu matora azaba kuri uyu wa kane Perezida Museveni ashobora kuzaza ku mwanya ya mbere.
Radio KFM muri iki gitondo cyo kuwa mbere yatangaje tariki ya 15 Gashyantare 2016 yavuze ikinyamakuru The Eastern African cyandikirwa muri Kenya byatangaje ko Perezida Museveni ariwe uri ku isonga mu bashyigikiwe cyane kurusha abandi bahanganye.

Abakandida
Uhereye hejuru ni Kandida Perezida Yoweli Museveni iburyo hirya ni Kiiza Besigye naho hasi ni Kandida Amama Mbabazi

Uza ku mwanya wa Kabiri ni kandida Dr Amama Mbabazi wo mu ishyaka FDC ( Front Democratic Change) naho ku mwanya wa gatatu hakaza umukandida wigenga Amama Mbabazi.Ibi binyamakuru ntibivuga abandi bakandida 5 basigaye uko bakurikirana.
Ikindi kandi ibi binyamakuru ntibigaragaza uko bazarushanwa mu majwi uretse kuvuga uko bazakurikirana gusa.
Amama Mbabazi aricuza
Hagati aho umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’igihugu cya Uganda Amama Mbabazi, aricuza ko kuba atararwanije ubutegetsi bw’igitugu mbere hose kandi yari afite ubushobozi bwo kuburwanya bugacika burundu, dore ko yabuyoboyemo igihe kinini ari Minisitiri w’Intebe ndetse ari no mu Ishyaka NRM.
Uyu mugabo Mbabazi, wabaye Minisitiri w’Intebe ndetse akaza no kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi (NRM) rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ubwo yari mu biganiro mpaka muri Kampala Serena Hotel, yavuze ko kuri ubu icy’ingenzi kurusha ibindi byose ari ari uguharanira ubutabera ku baturage bose, ndetse n’imibereho myiza yabo, gusa yongeraho ko yicuza kuba atarabikoze ubwo yari abifitiye ubushobozi mbere hose.
Amama Mbabazi ati: “..umwanzuro wanjye ni uguharanira ubutabera kuri buri wese, ndetse n’imibereho myiza. Nzarinda nshiramo umwuka nitangira abaturage bacu. Gusa mbabajwe n’uko ntabikoze mbere. Ndicuza bikomeye.”
Yavuze ko nubwo abikoze nyuma y’imyaka 30 yose, abizi neza ko Guverinoma iriho itayobora neza kandi ikoresha igitugu, ngo yizeye ko agiye kuzana impinduka. Ati: “..byinshi nari nsanzwe mbizi, ariko nizeye ko hagiye kubaho impinduka.”
Amama Mbabazi yitandukanije n’Ishyaka riri ku butegetsi umwaka ushize, aho yari afite umugambi wo kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu cya Uganda, nyuma y’aho yari yasabye Perezida Museveni kureka kongera kwiyamamariza kuyobora Uganda akamwangira.
Uyu mugabo Mbabazi yinjiye muri Politiki mu myaka ya za 1970, ubwo yabaga Minisitiri w’Ubucuruzi, ku butegetsi bwa Idi Amin, ndetse yanabaye Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi ku ngoma ya Idi Amin.
Yinjiye mu NRM ari ryo shyaka riri kubutegetsi mu 1980, ndetse yanabaye Umugaba mukuru w’ingabo za NRA Ubwo NRM yafataga ubutegetsi. Mbabazi yakoreye Guverinoma mu mirimo itandukanye kugeza mu mwaka wa 2014, aha hose ariko nta na rimwe yigeze agaragaza cyangwa ngo avuge ko Guverinoma yakoreraga yari inyagitugu, kuri ubu ni bwo avuze ko Guverinoma ya Museveni ikoresha igitugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *