Ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, ibihugu bibiri byafashije perezida Museveni kuguma ku butegetsi, byasohoye itangazo bisaba perezida Museveni kuzirengera ingaruka zishobora guterwa no kuzakoresha imbaraga yica abantu bazigaragambya nyuma y’amatora.
Igisirikare cya Uganda, UPDF, nacyo cyaburiwe kutazivanga mu bikorwa byo guhiga bukware abazigaragambya, ibintu byatumye umugaba w;ingabo za Uganda, Katumba Wamala atangaza ku mugaragaro ko igisirikare kitazigera gikoreshwa mu kwica abaturage.
Amakuru agera ku kinyamakuru The Insider cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru, aranavuga ko kugeza ubu ibimodoka by’imitamenwa bya polisi Museveni yari aherutse kugura muri Afurika y’Epfo ngo bizahangane n’abazigaragambya, byabujijwe kuva muri Kenya kugeza igihe Uganda izishyura umwenda ibereyemo Kenya bikaba byarakaje cyane ubutegetsi bwa Uganda.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko isi irimo iraburira Museveni na guverinoma ye ko aya matora atazaba business nk’uko byari bisanzwe. Ngo isi yose yabonye abantu batagira ingano bitabira kwiyamamaza kwa Dr Kiiza Besigye.

Perezida Museveni akaba yarananenze ikinyamakuru Daily Monitor agishinja kwerekana amafoto ye nk’abashaka kwerekana ko Museveni afite abayoboke bacye, bituma ubuyobozi burega Daily Monitor ndetse na televiziyo y’igihugu, NTV, ibuzwa gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza bya Besigye.
Ikintu umuntu atabura kwibaza nyuma y’iri tangazo ry’Abanyamerika n’Abongereza n’ukuntu bateganya ko nyuma y’amatora hashobora kuzaba imyigaragambyo ikomeye ndetse bagasaba perezida Museveni kuzabyitwaramo neza.
Gusa ikigaragara n’uko hashobora kuba hari ibintu bibiri byitezwe mu gihugu cya Uganda mu minsi iri imbere.
Icya mbere, aba banyamahanga bazi neza ko perezida Museveni ashobora kongera agatorerwa kuyobora Uganda cyangwa yaba atanatowe akaba yakwiba amajwi nk’uko yakunze kubishinjwa.
Icya kabiri, nuko nibiramuka bigenze gutya aba bazungu bashobora kuba baramaze guteguza bamwe mu bagande bakababwira ko Museveni naramuka yongeye gutsinda amatora bazahita bishora mu mihanda kandi bazabashyigikira, kuri ubu bakaba basa nk’abaca imigani dore ko uruhande rwa Museveni rwanakunze gukekaho Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyigikira Amama Mbabazi.
Reka tubitege amaso tunabibutsa ko amatora ya perezida muri Uganda ateganyijwe kuzatangira vuba aha kuwa 18 Gashyantare 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



