Hon.-Atickin-Katusabe-picks-norminations

Uganda: Umudepite yatsinze urubanza yaregagamo MTN kwanga kumusubiza ku murongo

Urukiko Rukuru i Kasese rwasanze MTN Uganda yaranze ku bushake gusubizaho umurongo wa telefone w’umudepite wa Bukonzo y’Iburengerazuba, Godfrey Atkins Katusabe, nubwo yatanze ibimenyetso bifatika byerekana umwirondoro we.

Umucamanza David S.L. Makumbi, mu cyemezo cyatanzwe vuba aha, yavuze ko mu gihe ikurwaho rya mbere rya sim card ya Katusabe ryemewe kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwandikisha SIM, MTN yibeshye nyuma isaba  icyemezo cya noteri kandi yanga inyandikomvugo yatanze yemeza umwirondoro we, bityo bikica umubano wayo n’abakiriya.

Katusabe, wandikishije umurongo we wa MTN, 0772693729, mu 2013 akoresheje uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku izina rya “Atkins Katusabe,” yareze MTN nyuma y’uko umurongo uhagaritswe ku itariki ya 16 Gicurasi 2024.

Bivugwa ko MTN yamusabye indangamuntu y’igihugu, yari iriho izina rya “Godfrey Katusabe,” hanyuma inamusaba icyemezo cya noteri cyemeza impamvu y’itandukaniro riri hagati y’amazina.

Katusabe, mu kirego cye, yavuze ko gukurwa ku murongo byateje igihombo cy’amafaranga isosiyete ye, Bukonzo West Sustainable Development Industries Ltd, bibangamira imirimo ye ya politiki, kandi bigira ingaruka ku itumanaho n’abana be biga muri Amerika.

Yasabye miliyoni 550 Ush z’indishyi z’akababaro zidasanzwe, indishyi rusange zingana na miliyari 3.6 z’indishyi rusange, n’indishyi z’intangarugero nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Icyakora, urukiko rwemeje ko Katusabe adashobora gusaba indishyi zidasanzwe mu izina rya sosiyete ye kubera ko ari ikigo ukwacyo cyemewe n’amategeko kandi isosiyete itari umuburanyi.

Umucamanza yagize ati: “Uru rubanza rwazanwe mu mazina y’Uwareze kandi mu bushobozi bwe bwite kandi kuri urwo rwego ntiyemerewe gusabira indishyi zidasanzwe isosiyete.”

Urukiko rwasanze MTN ifite amakosa yo gukomeza guhagarika umurongo nyuma y’uko Katusabe yerekanye indangamuntu eshatu zemewe na leta hamwe n’itangazo ryemewe n’amategeko rihuza amazina atandukanye.

Urukiko rwashimangiye ko kuba urega yaremeje mu nyandiko (A statutory declaration) ko ari we bihagije mu mategeko nk’uko biteganywa n’amategeko agenga imenyekanisha (Statutory Declarations Act ) kugira ngo rihuze ayo mazina atandukanye, keretse bigaragaye ukundi.

Umucamanza yagize ati: “Ushinjwa yishyizemo ko Urega yahinduye amazina atitaye ku bisobanuro yatanze.”

Umucamanza Makumbi yasobanuye ko mu gihe ibigo by’itumanaho bitegekwa guhagarika SIM cards zitabaruwe nk’uko biteganywa n’amabwiriza agenga itumanaho muri Uganda (Regulation of Interception of Communications Regulations), bitagomba gushyiraho ibindi bisabwa bidashingiye ku mategeko.

Umucamanza rero yageneye uyu mudepite miliyoni 5 Ush z’indishyi z’akababaro, inyungu zingana na 18% buri mwaka  guhera umunsi urubanza rwaciriwe, na 50% by’amagarama y’urubanza.

Iki cyemezo cyasobanuye kandi ko ubutumwa bugufi bwa MTN busaba ko SIM zazamurwa kuri 4G budashobora gusobanurwa nk’amatangazo yemewe n’amategeko yo kwandikisha SIM mu gihe cyateganijwe na UCC.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *