Guverinoma ya Uganda yahakanye guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ivuga ko umubano wayo na Congo Kinshasa ukiri mwiza kandi ukaba ugikomeye.
Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Ofwono Opondo; nyuma y’iminsi mike Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ishinje Ingabo za Uganda gufatanya n’iz’u Rwanda mu ‘guhangabanya Congo Kinshasa binyuze mu mutwe wa M23’.
Opondo yagize ati: “Umubano wacu na FARDC ndetse na Perezida wa RDC na Guverinoma ye ni mwiza.”
Uyu muvugizi wa Guverinoma ya Uganda cyakora cyo yatangaje ibi, mu gihe abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Congo Kinshasa baheruka gusaba Guverinoma y’iki gihugu kwirukana Ambasaderi wa Uganda, bakamukurikiza Vincent Karega w’u Rwanda uheruka kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu.
Kimwe n’u Rwanda, Uganda na yo bayishinja kuba yaba iha ubufasha M23.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, aheruka gutangaza ko bari gusuzuma no gukora iperereza ku makuru y’uko Uganda na yo yaba ifasha M23.
Ni nyuma y’amakuru yatanzwe na sosiyete Sivile avuga ko ubwo Ingabo za FARDC zari mu nzira zo kwisubiza Umujyi wa Bunagana, Uganda yoherereje M23 abasirikare bo kuyiha umusada binatuma Ingabo za Congo zitakaza ibindi bice.
Abanye-Congo bashinja Uganda “kubatera inkota mu mugongo” nyamara ibihugu byombi bimaze igihe bifatanya guhiga inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ibihumbi by’abanye-Congo batuye Umujyi wa Goma baramukiye mu myigaragambyo bamagana u Rwanda na Uganda kubera M23.
Opondo yabwiye ChimpReports ko muri 2013 ubwo M23 yahungiraga muri Uganda, iki gihugu cyaje kwakira abarwanyi b’uriya mutwe kikabashyira mu kigo cya gisirikare cya Bihanga mbere yo kubashyikiriza ubutegetsi bwa RDC bwari buyobowe na Joseph Kabila.
Yavuze ko RDC itari kwemera gusinyana na Uganda amasezerano yo kubaka imihanda no guhashya ADF, mu gihe yari kuba ishyigikiye M23.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Felix Kulayigye, we yavuze ko ababazwa cyane no kumva igihugu cye gishinjwa gufasha M23 nyamara abarwanyi b’uriya mutwe baragerageje gutwika ibikoresho Uganda yari ijyanye mu Bunagana kubaka umuhanda.
Yavuze ko byabaye ngombwa ko ibyo bikoresho bifite agaciro kabarirwa mu mamiliyoni bisubizwa muri Uganda, bituma umushinga wo kubaka umuhanda uhuza kiriya gihugu na RDC udindira.
Brig. Kulayigye yavuze ko ibyo kuba UPDF yarafashije M23 kwigarurira ibice bya RDC ari “inzozi zo ku manwa.”
Yunzemo ati: “Dushyigikiye inzira yo gukemura ibibazo byo muri RDC mu mahoro. Tumaze igihe kirekire turi mu bari mu rugendo rwo gushaka amahoro. Tumaze igihe twakira abasirikare ba Congo n’abasivile bahunga amakimbirane.”
Kulayigye kandi yavuze ko mu minsi ishize ubwo abasirikare ba Congo bahungiraga muri Uganda byabaye ngombwa ko abari bakomeretse babavura; mbere yo kubashyikiriza igihugu cyabo.
Yavuze ko “Ibivugwa ko dushyigikiye M23 nta shingiro bifite, si ngombwa kandi ni ibinyoma.”
Abasenateri ba RDC uretse gusaba ko Ambasaderi wa Uganda yirukanwa, banaherutse gusaba ko imipaka y’ibihugu byombi yafungwa; gusa Kampala ivuga ko gufunga imipaka atari ngombwa kuko hari abaturage b’ibihugu byombi batunzwe na yo.



