Inzego z’umutekano za Uganda ku wa Kabiri zataye muri yombi umusore witwa Kalenzi Resto, nyuma yo gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaramo yigamba kuba icyihebe cya ADF.
Polisi ya Uganda ku wa Kabiri yatangaje ko Resto w’imyaka 25 y’amavuko yafatiwe ahitwa Lugazi.
Mu mashusho uyu musore yaherukaga gukwirakwiza ku rubuga rwa TikTok, yumvikana avuga ko azica abantu, abagabo akabashahura ndetse n’andi magambo menshi anenga Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Ni amashusho uyu musore yifashe mu gihe Uganda yari mu cyunamo, nyuma y’igitero cy’iterabwoba ADF yaherukaga kugaba mu gace ka Kasese ikica abarenga 40 biganjemo abanyeshuri.
Kalenzi Rasto mu mashusho ye yigamba kugiramo uruhare, cyo kimwe n’ikindi cy’iterabwoba uyu mutwe wigeze kugaba mu mujyi wa Kampala kikicirwamo abantu.
Kalenzi Rasto mu mashusho ye yumvikana avuga ko ari umumotari, gusa Polisi ya Uganda iheruka gutangaza ko asanzwe acururiza umuntu mu iduka riherereye mu gace ka Buikwe.
Uyu musore yatawe muri yombi nyuma y’amasaha make asohoye andi mashusho asaba imbabazi kubera ibyo yari yatangaje.
Polisi muri Uganda ivuga ko ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uruhare rwa Rasto mu gitero yigamba ko yagizemo uruhare.
Usibye we, Polisi iheruka gukora umukwabu wasize itaye muri yombi abantu barenga 20 bakekwaho gufatanya na ADF mu gitero uyu mutwe wagabye ku Ishuri ryisumbuye rya Lhubirira, barimo n’umuyobozi waryo.



