pic_-19-47fb3

Uganda yavanye ingabo zayo i Butembo

Igisirikare cya Uganda, UPDF, kuri uyu wa Kabiri cyavanye ingabo zacyo mu mujyi wa Butembo uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ingabo za Uganda zavuye muri uyu mujyi.

Umujyi w’ubucuruzi wa Butembo uherereye muri Teritwari ya Lubero, ukaba umwe mu igize intara ya Kivu y’Amajyaruguru imaze igihe inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Kuva ingabo za Uganda zatangaza ko ziteganya kuwuvamo abaturage bahise batangira kwigaragambya, nyuma yo kugira impungenge z’uko UPDF nigenda M23 izahita ifata uriya mujyi.

Abanya-Butembo kandi banafite impungenge z’uko umutwe w’iterabwoba wa ADF ushobora kongera kubagaho ibitero.

Iki cyemezo kandi cyanamaganwe na Sosiyete Sivile y’i Butembo biciye muri Pépin Kavotha uyiyobora.

Uyu yamenyesheje UPDF ko niba yafashe icyemezo cyo kuva muri uriya mujyi, igomba no kuva mu bindi bice bya RDC ingabo zayo zibarizwamo.

Amakuru avuga ko nyuma yo kuva i Butembo, ingabo za Uganda zahise zerekeza mu wundi mujyi wa Beni na wo uri muri Kivu y’Amajyaruguru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *