state of palestine recognized

UK, Canada na Australia byemeye Leta ya Palestine

Kuri iki Cyumweru, u Bwongereza, Canada na Australia byemeye ku mugaragaro Palestine nk’igihugu, ibyerekana impinduka zikomeye muri politiki y’ububanyi n’amahanga ndetse no kwitandukanya na politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibindi bihugu byinshi by’u Burayi birimo u Bufaransa, u Buholandi ndetse na Espagne nabyo birateganya kwemera Palestine nk’igihugu kigenga muri iki cyumweru gitaha.
Mu itangazo rye, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yagize ati: “Uyu munsi, kugira ngo twongere kubyutsa icyizere cy’amahoro ku Banyapalestine n’Abanya-Israel, n’igisubizo cya leta ebyiri, u Bwongereza bwemeye Leta ya Palestine.”

Canada yari yabaye, mbere gato, igihugu cya mbere mu bihugu bigize itsinda ry’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi (G7) cyemeje Leta ya Palestine, aho Minisitiri w’Intebe, Mark Carney yasezeranije “ejo hazaza h’amahoro haba kuri Leta ya Palestine ndetse no kuri Leta ya Israel.”

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, nawe yashyize ahagaragara itangazo nyuma gato yo kwemera ku mugaragaro “Leta yigenga kandi ifite ubusugire ya Palestine.”

Iyi ntambwe ni ikimenyetso gikomeye kuri Israel cy’uko amahanga amaze kurambirwa ibikorwa by’abayobozi ba yo muri Palestine no Burasirazuba bwo Hagati.

Muri iki Cyumweru gitaha mu Nama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ibindi bihugu byinshi byitezweho gukomeza kwemeza igisubizo cya Leta ebyiri zigenga mu gukemura ikibazo kimaze imyaka myinshi hagati ya Palestine na Israel.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *