MANDELSON_POSTER

UK: Igipolisi gikurikiranye uwahoze ari minisitiri wahaye Epstein amabanga y’igihugu

Igipolisi cyo mu Mujyi wa London cyatangiye iperereza kuri Peter Mandelson, wahoze ari minisitiri, kubera ibirego by’imyitwarire idakwiye igihe yari mu biro bya Leta.

 

Ibi bibaye nyuma y’uko uwahoze ari minisitiri w’umurimo akaba na Ambasaderi muri Amerika, ashinjwe guha amakuru y’ingenzi ya guverinoma umunyemari w’Umunyamerika wafunzwe ashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina akaza gupfira muri gereza, Jeffrey Epstein.

Email zashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika (DoJ), isa nkaho yerekana ko Lord Mandelson yoherereje Epstein amakuru igihe yari umunyamabanga ushinzwe ubucuruzi ku buyobozi bwa Gordon Brown wari minisitiri w’intebe mu 2009.

 

Lord Mandelson ntabwo yashubije ubusabe bwo kugira icyo abivugaho ariko BBC yumva ko we avuga ko atigeze akora icyaha na kimwe kandi ko atabitewe n’inyungu z’amafaranga.

 

Uyu mugabo Jeffrey Epstein wongeye kugaruka mu itangazamakuru cyane, yahamijwe ibyaha birimo gufata ku ngufu no gucuruza abana bato b’abakobwa bagasambanywa n’abantu bakomeye bari inshuti ze.

Peter Mandelson

Ubucuti bwe n’abantu benshi barimo Donald Trump, Andrew Mountbatten-Windsor (wari igikomangoma mu Bwongereza), Bill Clinton, na Mette-Marit, Igikomangoma cy’Ikamba cya Norvege bwakuruye impaka zikomeye.

 

Inyandiko zashyizwe ahagaragara n’abadepite b’abademokarate muri Nzeri 2025 zerekana ko yakomeje kugirana umubano na Peter Thiel, Elon Musk, Bill Gates, Larry Summers, na Steve Bannon. Aya yose ni amazina akomeye bikekwa ko yagiye afatanya na Epstein muri ibyo byaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *