FiU9LbGXkAAkuzN

Uko Ingabo z’u Burundi zashutse Abanyamulenge mbere yo gutangira kubakorera amabi

Umunyapolitiki Me Moise Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umusenateri, yagaragaje uburyo ingabo z’u Burundi zikomeje gukorera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge igisa n’ubukoloni bushya, anamagana ibyaha byibasira inyoko muntu ziriya ngabo zikomeje gukorera ku butaka bwa Congo.

Nyarugabo mu kiganiro yanyujije kuri BWIZA TV ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira, yasobanuye ko bigitangira Ingabo z’u Burundi zinjiye muri Congo mu rwego rwa EAC, hanyuma ubwo ingabo zo mu bindi bihugu zatahaga zo zigumayo bitewe n’amasezerano yasinywe hagati ya Gitega na Kinshasa.

YouTube player

Yavuze ko nyuma izo ngabo “zatangiye kugura no gushuka imitima y’abarwanyi ba Mai-Mai bitwa Wazalendo, zibaha imbunda n’amasasu (harimo n’intwaro zikomeye), kandi zishyigikira ibikorwa byabo bya gisirikare.”

Nyarugabo yakomeje agira ati: “Buri gihe twageragezaga kubaza abayobozi b’u Burundi, batubwiraga ko batazarwanya Abanyamulenge, ko ikibazo cyabo ari abo bita abanzi babo, Red Tabara. Ibyo byari amayeri yo kuturyamisha kugira ngo bashyire mu bikorwa imigambi yabo mu ibanga.”

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko imbunda Abarundi bahaye Mai-Mai, izi nyeshyamba zatangiye kuzikoresha mu kwica Abanyamulenge, gusenya imidugudu yabo no kwambura inka zabo, ashimangira ko “ku bw’ibyo, ubutegetsi bw’u Burundi n’ingabo zabwo ni bo bagize uruhare mu byaha byose bikozwe n’abo bafatanyije kandi babakingira.”

Yakomeje avuga ko nyuma yaho, abasirikare b’u Burundi bakomeje iyo ntambara bitabira imirwano yose n’ibitero byagabwe ku barwanyi b’umutwe wa Twirwaneho no ku midugudu y’Abanyamulenge.

Yavuze ko abasirikare b’Abarundi “bagaragaye ku mirongo yose y’urugamba ya FARDC, Wazalendo na FDLR nka Point Zéro, Kipupu, Rugezi n’ahandi; kandi banagaragaye no mu mirwano yose yabereye Mikenge, Marunde, Bilalombi, Rugezi n’ahandi.”

Nyarugabo yavuze ko kuva uyu mwaka wa 2025 watangira, Ingabo z’u Burundi zafashe intambara yose ya Leta ya Tshisekedi mu burasirazuba bwa Congo, bayigira iyabo. Izi ngabo kuri ubu zikunda gukorera ibikorwa byazo mu misozi miremire ya Fizi, Mwenga na Uvira.

Yavuze ko kuri ubu u Burundi bufite muri Kivu y’Amajyepfo Ingabo zirenga 10,000 zigabanyijemo amabatayo ari hagati ya 12 na 15; ndetse n’ibirindiro birenga 70.

Yasobanuye ko ingabo zambuka umupaka wa Kavimvira zifata inzira ebyiri: bamwe bazamuka imisozi berekeza Kirungwa, Kishembe kugeza Mitamba, Kajoka, Ruhuha, Marimba na Murambya; abandi bakanyura Baraka-Fizi bajya gushyigikira FARDC na Wazalendo muri Mulima, Point Zéro, Rugezi n’ahandi.

Me Nyarugezi kandi yavuze ko Ingabo z’u Burundi zubatse ikiraro ku ruzi rwa Ruzizi hafi ya Sange, aho ibihumbi byinshi byambukira bijya Lemera, Mulenge aho zashinze ibirindiro byazo bya mbere, n’i Kagabwe aho zifite ibirindiro bibiri.

Ingabo z’u Burundi kuri ubu zikomeje kwigarurira imidugudu yose y’Abanyamulenge mu bice bya Itara, Kigoma, Bijombo mu karere ka Uvira, ndetse bakigarurira n’akarere ka Fizi guhera Rugezi kugeza Nyamara; aho zifite ibirindiro birenga 70.

Ku bwa Me Moise Nyarugabo, “ni ngombwa kwibaza impamvu y’iri honyora ry’ingabo z’amahanga ku butaka butari ubwazo, aho zifite umubare w’ingabo uruta kure iz’igihugu cyacu n’abazalendo.”

Yavuze ko kuba Ingabo z’u Burundi, ari zo nyinshi kandi zifite intwaro nyinshi, zifatanyije na FARDC n’abazalendo bose bari ku mabwiriza yazo, zashyizeho uburyo bwo gufunga no kwibanda mu duce tw’Abanyamulenge “nk’aho ari ibirindiro by’abanazi.”

Yanenze Ingabo z’u Burundi ko aho gufungura isoko rya Mulima-Minemwe nk’uko byari byavuzwe, ku Mikalati zafunze inzira yonyine yaganaga Mitamba, aho abaturage bajyaga kugura ibiribwa.

Nyarugabo yavuze ko Abanyamulenge bagerageje kujya muri kariya gace hagati y’itariki ya 16 n’iya 18 Ukwakira 2025 batawe muri yombi, barakubitwa, baratukwa ndetse basubizwa i Minembwe.

Yavuze kandi ko abasirikare b’u Burundi basabye Abanyamulenge kuva Mikenge kugira ngo bahigarurire bo n’abo bafatanyije; biragaragara ko intego ari ukubirukana burundu.

Nyarugabo yamenyesheje u Burundi ko “Mikenke ntiba muri Gitega, ntiba muri Cankuzo, ntiba muri Ruyigi, ntiba muri Kirundo; yemwe ntiba no muri Bujumbura.”

Yasabye kandi Ingabo z’u Burundi gucisha make, kuko igihugu cyabo n’Abanyamulenge bazahora ari abaturanyi na nyuma y’uko Tshisekedi bakorana azaba yamaze kuva ku butegetsi, aziburira ko zitazigera na rimwe zivana Abanyamulenge mu misozi yabo.

Ku bwa Nyarugabo, Abarundi barimo basaba ibidashoboka kuko “Abanyamulenge nta yandi mahitamo bafite uretse kwirwanaho. Uzarokoka amasasu azicwa n’inzara cyangwa indwara kuko nta buryo bwo kugerwaho n’ibiribwa n’imiti.”

Uyu munyapolitiki yanenze amahanga akomeje kuruca akarumira ku bwicanyi Ingabo z’u Burundi zikomeje gukorera bariya banye-Congo, ananenga imiryango ikora ubutabazi kuba nta biribwa cyangwa ibyo kurya ishyikiriza bariya baturage nyamara basumbirijwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *