Ukraine yaje mu bihugu 3 bya mbere ku Isi byatumije intwaro nyinshi mu mahanga

Ibihugu byo mu Burayi byongereye cyane ingano y’intwaro bitumiza mu mahanga n’intwaro zikomeye mu rwego rwo guhangana n’umwuka mubi ukomeje kuzamuka kubera u Burusiya, aho Ukraine yaje ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Qatar n’u Buhinde, mu bihugu bitumiza intwaro nyinshi ku Isi nyuma y’igitero cya Moscou umwaka ushize .

Ikigo cy’ubushakashatsi bw’amahoro mpuzamahanga cya Stockholm (SIPRI), muri raporo nshya yasohotse kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Werurwe, cyavuze ko ibihugu by’u Burayi byongereye intwaro bitumiza mu mahanga ku rugero rwa 47% mu gihe cy’imyaka itanu hagati ya 2018 na 2022.

Ibihugu bya NATO mu Burayi ndetse byoyongereye cyane intwaro bitumiza mu mahanga bigera ku rugero rwa 65% muri iyo myaka itanu.

Ku rundi ruhande ariko, muri rusange iyoherezwa ry’intwaro ku Isi ryaragabanutseho 5.1 ku ijana.

Pieter D Wezeman, umushakashatsi mukuru muri gahunda yo kohereza intwaro ya SIPRI yagize ati: “Nubwo kohereza intwaro byagabanutse ku Isi hose, izijya mu Burayi zariyongereye cyane kubera amakimbirane hagati y’u Burusiya n’ibindi bihugu byinshi by’u Burayi”.

Yongeyeho ati: “Nyuma y’igitero cy’u Burusiya muri Ukraine, ibihugu by’u Burayi byifuza gutumiza intwaro nyinshi, byihuse”.

Amerika, u Bufaransa na Koreya y’Epfo nibyo byatanze intwaro nyinshi mu bihugu bya NATO mu Burayi mu myaka itanu ishize, mu gihe Amerika, Pologne, u Budage n’u Bwongereza byahaye Ukraine intwaro nyinshi umwaka ushize.

Intwaro nyinshi zahawe Ukraine, ariko, ni izakoze ziva mu bubiko buriho. SIPRI yavuze ko harimo ibice 228 by’intwaro za rutura hamwe n’ibisasu bya rokete biyoborwa bigera ku 5.000 byavuye muri Amerika, ibifaru 280 byavuye muri Pologne hamwe na misile zisenya ibifaru zisaga 7,000 zavuye mu Bwongereza.

Hagati aho, nubwo ingano y’intwaro ziva muri Amerika zijya muri Ukraine yiyongereye cyane, ikiri hasi ugereranyije n’intwaro Washington yohereje mu bindi bihugu bine umwaka ushize; Koweit, Arabia Saoudite, Qatar n’u Buyapani, nk’uko SIPRI ivuga.

Ngo ni ukubera ko ibikoresho Amerika itanga muri Ukraine birimo ibikoresho bya gisirikare bidateye imbere kandi ibyinshi ari ibikoresho byakoreshejwe bitari bishya, mu gihe ibindi bihugu bine byakiriye intwaro nshya zigezweho, nk’indege z’indwanyi ndetse na sisitemu zo kwirinda ibitero byo mu kirere.

Muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara intwaro zitumizwa mu mahanga zagabanutseho 23 ku ijana, aho Angola, Nigeria na Mali ari byo byatumije nyinshi, mu gihe u Burusiya bwatambutse ku Bushinwa mu kohereza intwaro nyinshi muri aka karere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *