3b5cbdc0-1bf0-11f0-9212-37155dcc34e8.jpg

Ukraine yasinyanye na Amerika amasezerano y’ubwumvikane ku mabuye y’agaciro

Guverinoma ya Ukraine yatangaje ko yashyize umukono ku masezerano y’amabuye y’agaciro hagati y’iki gihugu cyugarijwe n’intambara na Amerika.

Minisitiri w’ubukungu Yulia Svyrydenko yavuze ko amasezerano y’ubwumvikane aharura inzira y’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu.

Yavuze ko amasezerano ya nyuma azaba akubiyemo n’ikigega cy’ishoramari cyo kongera kubaka Ukraine nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Abayobozi ba Amerika bagaragaje ko bizeye ko amasezerano ashobora gupfundikirwa mu mpera z’icyumweru gitaha.

Guterana amagambo kwa Donald Trump mu ruhame na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky muri White House muri Gashyantare, kwari kwahagaritse by’agateganyo imishyikirano benshi bibaza ko itazakomeza ariko inyungu z’ubukungu yongeye kugaragaza ko nta mwanzi cyangwa inshuti ihoraho muri politiki.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *