Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yatangaje ko igihugu cye kitazigera kirekura niyo kaba agace gato k’ ubutaka bwacyo ngo kibe cyomekwe ku Burusiya. Ibi yabivuze nyuma yo kumva inkuru y’uko hateganyijwe inama izahuza Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vladimir Putin wa Rusiya.
Ni inama iteganyijwe kubera muri Alaska ku wa gatanu utaha, Zelenskyy akaba yavuze ko amasezerano azagerwaho adahuje Ukraine azaba ari imfabusa kuko nta mahoro arambye ashobora kuboneka hatumviswe ijwi rya Ukraine ku meza y’ibiganiro.
Zelenskyy yibukije ko imbibi za Ukraine ziri mu itegeko nshinga ryayo, kandi ko zidashobora kuganirwaho. Yongeyeho ko Ukraine itazigera ihemba u Burusiya ku bikorwa byayo byo kuyigabaho igitero, ndetse ko abaturage bayo batiteguye kurekura ubutaka bwabo.
Aya magambo aje mu gihe hari impungenge mu gihugu cye no ku mugabane w’u Burayi ko inama ya Putin na Trump ishobora gusuzugura inyungu za Ukraine, bigaha agaciro igisubizo kidatanga amahoro nyakuri, aho abategetsi b’ i Kyiv babwiye Associated Press ko batazemera gusinya amasezerano abuza Ukraine gusubirana ubutaka bwayo yambuwe n’intambara.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri White House Perezida Trump, yavuze ko ku wa gatanu azahura na Putin baganire uko intambara yashyirwaho iherezo, ndetse yerekanye ko bishoboka ko amasezerano yazaba arimo guhana hana ubutaka hagati ya Ukraine na Rusiya.
Intambara hagati ya Rusiya na Ukraine imaze imyaka irenga itatu, ikaba yarahitanye ubuzima bw’abasivili n’abasirikare benshi ku mpande zombi, kandi ntibiramenyekana neza niba inama ya Trump na Putin ishobora guhita ishyira iherezo kuri iyi ntambara.




