20250925_115817

Ukraine yaturikije indege y’igisirikare cy’Uburusiya 

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zatangaje ko mu masaha ya mu gitondo yo ku wa 25 Nzeri 2025 zarashe indege ya gisirikare y’Uburusiya yo mu bwoko bwa Su-34 fighter-bomber mu gice cya Zaporizhzhia.

Iyi ndege bivugwa ko yari irimo kugaba ibitero ku mujyi wa Zaporizhzhia ikoresheje amabombe. Ingabo za Ukraine zavuze ko iyi Su-34 yarashwe ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo (4:00am ku isaha yaho).

Si ubwa mbere izi ndege za Su-34 za Russia ziraswa. Zigeze kugabwaho ibitero ku bibuga by’indege by’igisirikare cy’Uburusiya ndetse hari n’izindi zabanje guhanurwa mu ntambara imaze igihe.

Su-34 ni indege yakorewe mu gihe cya Soviet Union, izwiho kuba indege y’intambara ifite ubushobozi bwo kugaba ibitero mu ntera hagati no kuba ishobora kwifashishwa mu mirwano yo mu kirere no ku butaka.

Mu mezi ashize y’itumba n’iyo mu mpeshyi ya 2025, ibitero byo mu kirere bya Russia byariyongereye cyane, ndetse hitezwe ko bizakaza umurego mu gihe cy’ubukonje, by’umwihariko bigamije kongera kwibasira imiyoboro y’ingufu ya Ukraine.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *