Abasesenguzi baravuga ko Sudani yahindutse ikibuga cy’urugamba rw’abajenerali babiri bahanganye, ariko bashyigikiwe n’urusoobe rugoye rw’ubufatanye mpuzamahanga rufitanye amakimbirane ashingiye ku nyungu zishobora kugira ingaruka ku hazaza h’igihugu .
Za missile, ibitero by’indege n’amasasu bikomeje kumvikana i Khartoum kuva ku wa Gatandatu ubwo umuyobozi w’ingabo, Abdel Fattah al-Burhan yatangiraga imirwano hagati ye n’uwahoze ari umwungirije, Mohamed Hamdan Daglo, uyoboye umutwe witwara gisirikare wahoze ufasha ingabo z’igihugu (RSF).
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu barenga 180 bamaze kwicwa mu gihe abandi 1.800 bakomeretse.
Hamwe n’amateka maremare yo guhirika ubutegetsi, iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru kishimira ahantu giherereye heza kandi kimaze igihe kinini kireshywa n’amahanga kubera umutungo kamere.
Abahanga bavuga ko u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) – usibye gutanga miliyari yo kubaka ibyambu bishya ku Nyanja Itukura, byombi bigira uruhare mu gucukura zahabu mu gice cya Sudani kigenzurwa na RSF.
Zahabu nyinshi cyane icukurwa muri iki gice, yatumye Daglo, bakunze kwita Hemedti, aba umukire, kandi aha abacanshuro bo mu Burusiya ba Wagner Group, nk’uko Amerika, ndetse na UAE bivuga, isoko rikuru rya zahabu muri Sudani.
Ibihugu byo mu Kigobe bizahitamo uruhande rutsinda
Impuguke itifuje ko mazina yayo atangazwa, yatangarije AFP ko uko Abu Dhabi yitwara ku bijyanye n’aya makimbirane bigaragara ko kurengera inyungu kuruta kwit ku bantu.
Ati: “Niba intambara iramutse itinze, ntabwo byanze bikunze ari ikintu kibi haba ku Burusiya cyangwa Emirati. Bizatuma UAE ikomeza kugira ijambo, ibyo bikaba bitari gushoboka ikoresheje n’imiterere isanzwe y’ingufu.”
Bitandukanye n’uburyo bwa “gakondo” bwa Misiri, ishyira imbere ingufu za gisirikare, ngo “UAE yiganye amayeri y’u Burusiya “, ihuza “ubucuruzi butemewe” binyuze muri Dubai.
Ariko kimwe na bagenzi bayo bo muri Arabiya Sawudite, UAE ntishobora guhangana n’umujenerali uwo ari we wese mu bahanganye, bombi ngo bakoreye inyungu z’ikigobe mu bihe byashize.
“Burhan na Hemedti bombi barwanye n’Aba-Houthi” mu rwego rw’ihuriro ry’ingabo zari ziyobowe na Arabiya Sawudite muri Yemeni mu 2015, kandi Riyadh ngo nta “nyungu ifatika kuri bombi” n’uko byaatangajwe na Eric Reeves wo muri Rift Valley Institute.
Yongeyeho ati: “Ibihugu byo mu Kigobe … bizahitamo uruhande ruri gutsinda, ariko mutegereze kugeza igihe intsinzi izaba igaragara”.
Inkunga y’u Burayi?
RSF ya Hemedti yavuye mu mutwe w’Aba-Janjaweed washyizwe ahagaragara n’uwahoze ari umunyagitugu Omar al-Bashir wawifashishije mu kurwanya ba nyamucye batari Abarabu mu karere ka Darfur mu burengerazuba bw’igihugu guhera mu 2003, bikamuviramo gushinjwa ibyaha by’intambara.
Impuguke zivuga ko uwahoze ari umushumba w’ingamiya wahindutse komanda n’ingabo za RSF akomeye cyane mu burengerazuba bwa Sudani, ahabaye ibirindiro bivamo abarwanyi b’uyu mutwe boherezwa kurwana mu ntambara zibera muri Libya baturanye.
Mu kiganiro kuri televiziyo nyuma y’umwaka habaye coup d’etat yo mu 2021, Hemedti yashimiye u Butaliyani kuba “bwarakomeje gutanga imyitozo ya tekiniki” ariko ahakana ko yahawe inkunga n’u Burayi yo gukumira abimukira bashaka kujya mu Burayi bafungirwa inzira zibageza muri Libya.
Mu burengerazuba bwa Sudani, aho RSF kandi ifite ibirindiro ku mupaka wa Tchad, haracyanyuzwa “intwaro nyinshi”, nk’uko Reeves abitangaza, kandi ngo ni ingenzi kuri Hemedti, uzagerageza “gukoresha umubano we na Tchad n’imbaraga ze muri Darfur kugira ngo intwro ashaka zimugereho mu umutekano “.
Inyungu za Misiri
Ku rwego rwa dipolomasi, Burhan, nk’umukuru w’igihugu, ashimirwa ko ari we wasubie mu buryo umubano wa Sudni na Israel.
Uyu mujenerali arareba kandi umuturanyi wa Sudani uherereye mu majyaruguru, Misiri, kugira ngo amufashe. Yize muri kaminuza imwe ya gisirikare mu Misiri na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, kandi Cairo ishishikajwe cyane n’umutekano wa Sudani.
Mirette Mabrouk, umunyeshuri muri Middle East Institute, yatangaje ko ibihugu byombi bifitanye ubucuruzi bukomeye, bisangiye umupaka wa kilometero 1200 , kandi bifite “impungenge z’umutekano”.
Mabrouk yagarutse ku ifatwa ry’itsinda ry’Abasirkare ba Misiri bafashwe na RSF ahitwa i Merowe, aho bari bari mu myitozo ihuriweho kandi imishyikirano ku irekurwa ryabo ikaba ntacyo iratanga.
Nk’uko byatangajwe na Clement Deshayes, inzobere kuri Sudani yo muri Kaminuza ya Sorbonne i Paris, ngo “Kuba kw’abasirikare b’Abanyamisiri i Merowe byafashwe nkaho ari ukurengera kuri RSF.
“Hemedti yumvise ko abangamiwe na Misiri,” mu byumweru bike byari bishize yari yakiriye abanyapolitiki bo muri Sudani bashyigikiye igisirikare kugira ngo baganire.
Deshayes yavuze ko Cairo ishobora kuba “yarahungabanyije inzibacyuho ya demokarasi” i Khartoum, aho Loni, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu bya Afurika, ibihugu by’iburengerazuba ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu kigobe basabaga amasezerano yo gusubiza abaturage ubutegetsi.
Aho Ethiopia ihagaze
Uyu munsi, Umuryango Mpuzamahanga, wamaze kugabanya inkunga z’ingenzi wageneraga Sudani mu rwego rwo kwamagana ihirika ry’ubutegetsi ryo mu 2021, usa nkaho udafite ijambo ugereranije n’abafite uruhare muri ibi bibazo bo muri Afurika n’Abarabu.
Hejuru y’umugezi wa Nili, Ethiopia, ifite icyicaro gikuru cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi ihana imbibi na Sudani, birashoboka ko izategereza igihe cyayo.
Reeves akomoza ku makimbirane asanzwe hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko ashingiye ku rugomero rw’amashanyarazi Ethiopia yubaka kuri Nil, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ati: “Ikintu cya nyuma (Addis Abeba) yifuza ni ukurakaza abajenerali bombi” bazagira uruhare mu mishyikirano ya nyuma. ”
Ikigo cya Soufan gifite icyicaro gikuru i New York, kivuga ko Ethiopia kimwe n’ “abafatanyabikorwa bakomeye bo mu karere ndetse no ku Isi hose”, “yubatse umubano n’amatsinda yose yo muri Sudani kugira ngo izabashe kungukira mu bizava mu bibazo biriho ubu byose.



