20251129_092328

Ukuri ku byavuyemo ibitutsi hagati y’umuhanzi B-Face n’Abanyarwanda

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umuhanzi B-Face wo mu Burundi avuga amagambo akarishye ku Banyarwanda, bituma benshi bamurakarira. Ariko nyuma hasobanuwe ko ayo mashusho yari agace gato kakaswe mu kiganiro kirekire, bityo ntihagaragara uko ibintu byari bimeze byose.

Mu kiganiro cyuzuye yagiranye n’umunyamakuru, B-Face yasobanuye ko ayo magambo atari aye ahubwo yari ari gusubiramo ibyo yumvise ku muntu w’Umurundi wari wavuze nabi Abanyarwanda ubwo bari bicaye hamwe. Uwo muntu ngo yari yavuze amagambo agira ati: “Abanyarwanda mwese muri imbwa, Abanyarwanda mwese muri imihirimbiri, Abanyarwanda mwese muri abagome.”

B-Face avuga ko ubwo yumvise ayo magambo yahise amusubiza, amubwira ko ari amakosa “gushyira abantu muri rusange” ku gikorwa cy’umuntu umwe, anamusobanurira ko Abanyarwanda n’Abarundi bafitanye ubufatanye budasanzwe mu myidagaduro, mu muco no mu rurimi.

Ngo uwo musore yahise kumusubiza nabi, amubwira ko na we “ari imbwa mu bandi niba ari kuvugira abanyarwanda” bityo bituma B-Face ahita arwana kuri uwo munsi.

Muri icyo kiganiro hari abakase agace gato uyu muhanzi ari gusubiramo y’Amagambo ya wa murundi watukaga abanyarwanda maze bagasakaza ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye ibintu byateye uburakari bwinshi abanyarwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. hari akadosiye a defence kera kana DD kigeze kwita RPA imihirimbiri, twagatwitse mu segomda rwe. uwo nawe ni bukorilori ..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *