Ukwezi kwa cyenda ngo kugomba kurangira abarwanyi ba FDLR bari mu Rwanda

Martin Kobler umuyobozi wa MONUSCO ubwo yasuraga inkambi irimo bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR, yatangaje ko izi nyeshyamba zigomba gutaha mu Rwanda bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa cyenda (Nzeri) uyu mwaka.
Nk’uko byatangajwe na radiyo Okapi, ngo ibyo Martin Kobler yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2015, ubwo yasuraga inkambi yitiriwe Gen Bahuma yatujwemo abari abarwanyi ba FDLR i Kisangani.
FDLR
Kobler akaba avuga ko aba barwanyi hamwe n’imiryango yabo bagomba kugezwa mu gihugu cyabo cy’amavuko (Rwanda) bitarenze impera za Nzeri uyu mwaka.
Pascal Mombi Opana Vice-Gouverneur w’intara y’Iburasirazuba bwa Congo yatangaje ko gutaha kw’izo nyeshyamba ari amahirwe cyane ku bazikomokaho by’umwihariko urubyaro n’abagore babo.
Yakomeje avuga ko abana bakomoka kuri aba barwanyi ba FDLR ubuzima babayemo budakwiye ku mwana, by’umwihariko ko ikitwa ishuli ntaho bahurira nacyo.
FDLR2
Ku ruhande rwa MONUSCO yo ikaba itangaza ko ingengo y’imari yayo idahagije kugirango ibyo aba barwanyi ba FDLR n’ababakomokaho bakenera aho bari mu nkambi (Kitona, Kamina, Kanyabaonga,Walungu na Kisangani) babihabwe.
Mu myaka isaga 21 izi nyeshyamba za FDLR ziba mu mashyamba ya Congo, zagiye zishinjwa ibyaha birimo iby’intambara n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, by’umwihariko ikaba irimo bamwe bashinjwa ibyaha bya jenoside basize bakoze muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Mu gihe umuryango w’abibumbye ushinja Leta ya Congo gukingira ikibaba FDLR ndetse no gukorana nayo cyane cyane mu ngabo, Leta zunze ubumwe za Amerika zo zashyize uyu mutwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Muri Kamena 2015, Umuryango w’ Abibumbye wari watangaje ko umubare w’abarwanyi ba FDLR bakibarizwa mu mashyamba ya Congo bari hagati ya 1500 na 2000 ariko umuvugizi wa leta ya Congo Lambert Mende aherutse gutangza ko igenzura ryakozwe n’igisirikare ryemeje ko hasigaye abagera kuri 400.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *