Umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Congo (FARDC) bakomeje kwitana ba mwana, buri ruhande rugashinja urundi kugira akaboko mu gitero cyo ku wa Kane cyiciwemo abaturage benshi b’i Mweso muri Teritwari ya Masisi.
Abaturage 20 ni bo bibugwa ko bishwe abandi 27 barakomereka, nyuma ya kiriya gitero.
Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buvuga ko Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC (rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo, abacancuro, Ingabo z’u Burundi ndetse na SADC) ari ryo ryagabye kiriya gitero, nyuma yo “kunanirwa imirongo y’ubwirinzi ya M23.”
Ingabo za Congo zimaze igihe zigaba kuri M23 ibitero bikomeye bigamije kwirukana uyu mutwe i Mweso, gusa kugeza ku wa Kane ntabwo zari zakageze kuri iyo ntego.
M23 izishinja kuba zimaze igihe “zirasa buhumyi mu duce dutuyemo abaturage benshi zifashishije drones za CH-4, imbunda z’imisada ndetse n’ibimodoka by’intambara.”
Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, mu itangazo yasohoye yavuze ko M23 ari yo yagabye igitero cyiciwemo bariya baturage.
FARDC ivuga ko kuva mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama M23 yarimo igaba ibitero ku birindiro byayo biri mu duce twa Kanyangowe, Mweso, Mudugudu na Mushebere ariko ntibyagira icyo bigeraho.
Ivuga ko mu gusubiza ibyo bitero yashoboye gusubiza inyuma M23 ku buryo yayirukanye ikayigeza mu ntanzi z’umujyi wa Mweso.
FARDC ikomeza ivuga ko “nyuma yo kubona ko itakigenzura umujyi wa Mweso, M23 mu guhunga kwayo yahise itangira kurasa buhumyi mu mujyi ibisasu byo mu bwoko bwa Mortier 120 byica abantu 19 binakomeretsa 27, barimo abasivile bazize ubusa”.
Kuri ubu biragoye kugenzura ibitangazwa y’impande zombi.
Amakuru aturuka i Masisi cyakora yemeza ko kugeza kuri uyu wa Gatanu M23 ari yo ikigenzura umujyi wa Mweso, ndetse uyu mutwe wemeza ko “nta na milimetero n’imwe” y’uyu mujyi yigeze yamburwa n’igisirikare cya RDC; ibigoye kwiyumvisha uko waba wararashe mu mujyi ugenzura.
Kuri ubu uriya mutwe ukomeje gusaba Umuryango Mpuzamahanga kureka gukomeza guceceka ukagira icyo ukora ku bwicanyi Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma y’i Kinshasa rikomeje gukorera abaturage.
M23 nk’uko Lawrence Kanyuka ukuriye ishami ryayo ry’Itangazamakuru n’Itumanaho yabitangaje, yavuze ko mu gihe ntacyo amahanga arakora uriya mutwe ukomeza kwirwanaho ari na ko urinda abasivile ngo badakomeza kwicwa.



