Umudepite wo muri Kenya, Peter Salasya yakubiswe n’abafana ndetse asohorwa muri Nyayo Stadium ubwo yari yitabiriye umukino wahuje Kenya na Gabon mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kuri iki Cyumweru.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Salasya ari hagati y’abafana, bamwe bamushinja kutubaha umunyapolitiki Raila Odinga. Umwe yamukubise igikoresho cy’imyanda mu maso, mu gihe abashinzwe umutekano bageragezaga kumukiza abari bamurakariye.
Nyuma y’ibi, umudepite yaherekejwe n’abashinzwe umutekano bamusohora muri Nyayo Stadium, ajya mu modoka ye.
Ishyaka DAP-K arimo ryamaganye ibi bikorwa, rivuga ko ari ubugizi bwa nabi butakwihanganirwa.
Uyu mukino warangiye Kenya itsinzwe na Gabon ibitego 2-1, Gabon ikomeza kuyobora itsinda F n’amanota 15, mu gihe Kenya yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 6.
https://www.instagram.com/reel/DHknBoDoGzL/?igsh=NWNrb2wxZDY5MTRh




