Ubwo haburaga amasaha make ngo umukino wari utegerejwe na benshi utangire, umukino wa nyuma wa CHAN wari utegerejwe na benshi i Kigali wagombaga guhuza ikipe ya Congo n’iya Mali, ubwo abafana b’ikipe bageraga mu ishyamba rya Nyungwe baje gufana ikipe yabo ya Congo bakoze impanuka umwe muri bo ahita abavamo.
Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Ndushabandi Jean Marie Vianney yatangaje ko impanuka yabaye mu masaha ya saa tanu, ibera mu ishyamba rya Nyungwe mu Kagali ka Buvumbira mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke.
Yakomeje avuga ko abo bafana b’ikipe ya Congo bari batwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster, ikaba yagonze umukingo bikaba bivugwa ko yatewe n’ umuvuduko mwinshi, umwe yahise yitaba Imana abandi 7 barakomereka harino na shoferi.
Batanu bakomeretse cyane bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Bushenge aho barimo gukurikirananwa n’abaganga izindi modoka zamaze kugera i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera aho umukino ugomba kubera.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com



