Binyuze mu butumwa umuvugizi wa Kiyovu Sports, Minani Hemed yacishije ku mbuga za Whatsapp zitandukanye, yabitse urupfu rw’umukunzi akaba n’umushyushyarugamba wa Kiyovu Sports Harerimana Abdulazizi witabye Imana azize uburwayi.
Ubutumwa bugira mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 11 Gashyantare 2025.
Bugira buti “Ubutumwa bw’akababaro bureba abanyamupira bose. Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bubabajwe n’urupfu rw’umukunzi akaba n’umushyushyarugamba w’ikipe uzwi nka Nzinzi cyangwa Azziz.”
Akomeza avuga ko yazize uburwayi, aho yaguye mu bitaro bukuru bya Kigali CHUK.
Amakuru yo kumuherekeza yavuze ko ari buze gutangazwa mu kanya kari buze.





