Ninde usubizwa igihe umusore cyangwa umukobwa ashatse, ni umubyeyi ? Cyangwa ni umwana ? Uraza kumbwira wenda ko ari umwana, ariko navuga ko ari umubyeyi. Kuko uhereye umunsi uwo mwana avuka, umubyeyi yatangiye gutekereza kuri uwo munsi w’ubukwe, n’ibyo yamukoreye byose ni ukugira ngo azavemo umugabo cyangwa umugore ushimishije. Uwo munsi, umubyeyi agera ku ntego yihaye mu gihe cy’imyaka myinshi. Gusa bombi baba ari abafatanyabikorwa bahuje intego, ariko bafite inyungu zitandukanye.
Kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe. Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we. Niwe mutwe w’umubiri, niwe torero kandi niwe tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose, kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we, Abakolosayi 1 : 16-17.
Iki cyanditswe kiraduhishurira ko ibyo ureba byose byaremwe na Yesu. Niwe waremye ubwenge n’ubumenyi, abushira mu bantu, bubashoboza kwubaka amazu, gukora indege imodoka n’ibindi byinshi bigize iterambere kugira ngo icyubahiro kimugarukire. Ibyo wifuza, bitagaragara nabyo niwe bizaturukaho. Ntakiriho cyangwa kizabaho kitaremwe nawe.
Badutoje gusengera ibyo twifuza, ariko akenshi usanga ibisubizo bitinda. Niba hano batubyiye ko byose ariwe byaremewe, nikuvuga ko uwo bigomba kwungura wa mbere ari Yesu. Ngo niwe mutwe w’umubiri, niwe byose bikomokaho, ninawe byose bigomba gukorera cyangwa kwungura. Igihe kirageze ko mu byo dusengera, twereke Imana aho nayo yungukira. Uramutse usubijwe, inyungu y’Imana n’iyihe ? Ni nk’igihango cya Anna asaba umwana. Yabyiye Imana, umpaye umwana w’umuhungu, nzamuguha agukorere. Azakumubona, ariwe umuhanuzi Samueli, bivuga « Namusabye Imana ». Ibyo n’ubikora, bizatuma Imana irushaho kuguteza imbere kugira ngo isi imenye ko hari Imana isubiza abagambiriye kuyubahisha.
Ibi birakora akenshi mugihe usobanukiwe ko uriho kubw’inyungu z’Imana. Yesu yaje gupfa mw’isi kubw’inyungu z’Imana, acungure abo yaremye. Nkaswe wowe nanjye. Aha niho ruzingiye. Turashaka ubufasha bw’Imana, twirengagije inyungu zayo, si umuswa ngo ihindurwe igikoresho cyacu. Hari igihe ibyirengagiza kubera urukundo, ariko ireba mu mitima, ikamenya umuntu ugambiriye by’ukuri kuyihesha icyubahiro. Turi intumwa zayo mw’isi, zoherejwe kuyimenyekanisha no kuyubahisha.
Ukeneye kubona ikiganza cy’Imana mubyo ukora? Biturutse imbere mu mutima wawe, saba Imana kuba umufatanyabikorwa (Partner) mubyo wifuza kugeraho. Kandi umenyeko iyo abantu ari abafatanyabikorwa, buri ruhande ruba ruteganya inyungu yifuzakugeraho. Garagaza inyungu zayo mubyo wifuza, kandi zihuje n’ibyazanye Yesu muri iyi si. Hasigaye tegereza ubuhamya.
Reka dusenge :
Data wa twese wo mu Ijuru, ndagushima kuba wandemye mu ishusho ryawe, ngo nse nawe. Ndasaba ko Umwami Yesu ansura mu bugingo bwanjye, akambera umufatanyabikorwa mu byo nkora ndetse n’ibyo ngambiriye gukora. Azahore anyibutsa ndetse ananyobora mu ku kubahisha muri byose. Benshi bazakumenye ku bwanjye, ndetse bahinduke , kuko aribyo bikunezeza. Nshoboza gukora nizeye ko uhari mu bihe by’ibibazo ndetse n’ibisubizo.
Mpesha ibyo nkeneye byose ngo nguserukire neza aho ngeze hose, ndinda kugira isoni zo kukunezeza, ahubwo nezezwe nabyo. Ndagushima kandi ku ngirira icyizere cyo kuba umufatanya bikorwa wawe, kuko ikimbabaza, kizakubabaza, ikinshimisha kizagushimishije ndetse n’ubushake bwawe buzabe ubushake bwanjye. Rero nshoboza kugendana nawe ibihe byose mw’Izina rya Yesu, Umwami wanjye. Ameeen
Shalom,
Pastor Christian



