Umuforomo wo mu gibhugu cya Pakistani yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa kwiba umwana w’uruhinja ngo amuhe nyinawabo wabuze urubyaro.
Ni rw’umukobwa rwatwawe hashize akanya gato ruvutse, rukuwe ku bitaro byo mu ntara ya Balochistan, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu.
Ariko ku ikubitiro umuryango w’uwo mubyeyi ntabwo wari wamenye ko umwana wabo yaburiwe irengero kuko nta wari wahishuriye uwo mubyeyi ko yibarutse impanga.
Icya mbere umuryango we wari wamenye ni uko ubwo nyina w’urwo ruhinja rw’umukobwa yagaruraga ubwenge amaze kubyara yabajije “aho undi mukobwa ari”.
BBC itangaza ko umugabo witwa Abdul Hamid ariwe wari wajyanye ku bitaro byo mu karere ka Loralai, uwo mugore we witwa Jamila Bibi.
Yabwiye polisi ko nyuma yo kubyara, umuryango wa Jamila Bibi wahawe uruhinja rumwe rw’umukobwa ndetse usabwa kujyana umurwayi mu rugo kuko yari ameze neza.
Ariko mu minsi igera kuri ibiri yakurikiyeho, Jamila Bibi yagumye ameze nk’utaragarura ubwenge neza, kandi muri icyo gihe indi mpanga yari yatahanye yaje gupfa.
Amaze kugarura ubwenge neza, uwo mubyeyi ubyaye ubwa mbere yaje guhishura ikintu cyumije abo mu muryango we. Abdul Hamid ati: “Ku wa gatanu, ubwo Bibi yari agaruye ubwenge, yabajije aho undi mukobwa we ari. Twahise twumirwa”.
Jahangir Shah, umwe mu bayobozi b’ibiro bya polisi by’i Loralai, yagize ati:”Nyuma yaho Abdul Hamid atangiye ikirego, twataye muri yombi umuforomo wari uri ku kazi muri icyo cyumba cyo kubyariramo muri iryo joro, nuko aratujyana atugeza neza neza aho uwo mwana yari ari”.
“Yari yafashijwe n’abandi babiri bakorana mu kwiba uwo mwana bamukura mu bitaro, amuha nyinawabo [‘tante’] umaze imyaka 17 ashatse umugabo ariko akaba atarabona umwana”.
“Uwo muforomo yatubwiye ko nyinawabo yari amaze igihe ashaka bikomeye umwana wo kurera”.
Polisi yamaze guta muri yombi abo bagore bose uko ari bane – umuforomo na bagenzi be babiri ndetse n’uwo nyina wabo -mu gihe umuryango w’uwo mubyeyi wo wamaze gusubizwa umwana wabo, utaritwa izina.

6 Responses
Umuforomo yibye uruhinja aruha nyinawabo umaze imyaka 17 atabyara
BARABERANYE DISI ! UYU MUFOROMO BAMUBABARIRE KUKO URIYA MUBYEYI NAWE YAMUKENEYE NUBWO KWIBA ARI BIBI