Gen. Major Derrick Mbuselo Mgwebi, umugaba mukuru mushya w’ingabo za Monusco yatangiye imirimo ye ku mugaragaro kuri uyu wa 01 Gashyantare 2015, ku cyicaro gikuru cya Monusco i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunyabrazil Gen. Carlos dos Santos Cruz.
Ku myaka ye 59 uyu mugaba mushya w’ingabo za Monusco afite uburambe bw’imyaka igera kuri 35 mu bya gisirikare nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Monusco, Prosper-Félix Basse wasobanuye aho yagiye anyura mu kazi.
Gen. Major Derrick Mbuselo Mgwebi yabaye umugaba w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi mu 2004 kugeza mu 2006. Mbere yo kujya muri Monusco, yari umuyobozi w’ibikorwa bihuriweho by’ingabo za Afurika y’Epfo nyuma yo kuba umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe.
Umuvugizi wa Monusco yakomeje avuga ko uyu mugaba mushya w’ingabo za Monusco agiye gukomereza ku bikorwa byakozwe na mugenzi we asimbuye, Gen. Alberto Dos Santos Cruz, afashijwe ndetse anagirwa inama n’umwungirije, Gen. Jean Baillaud.
Mbere yo guhabwa uyu mwanya nk’uko Jeune Afrique ivuga, izina rya Gen Mgwebi ngo ryari ryarabanje kunugwanugwa mu mwaka wa 2013 mu kwezi kwa Kamena, ariko mu Kanama k’Umutekano ka Loni Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisa nk’izibyitambika ngo mu rwego rwo kurinda u Rwanda nk’uko byasobanuwe n’umwe mu bakozi bakuru ba Loni.
Ngo icyo gihe, guverinoma ya Congo yari ihanganye n’umutwe wa M23, impuguke za Loni zavugaga ko ushyigikiwe n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda nubwo ibi bihugu byabihakanaga byivuye inyuma ndetse nta n’ibimenyetso byagaragajwe byo kubihamya.
Nk’uko uyu mukozi mukuru muri Loni yakomeje avuga, ngo gushyigikira uyu mujenerali ukomoka muri Afurika y’Epfo ngo byari gutuma Washington icyo gihe yari ibanye neza n’u Rwanda, ijya mu ntambara mu buryo butaziguye n’u Rwanda.
Afurika y’Epfo ibarizwa mu muryango wa SADEC watanze ingabo zigera ku 3,000 ziva mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania, zibumbiye mu mutwe udasanzwe wa Monusco wagize uruhare mu gufasha ingabo za leta gutsinda umutwe wa M23 mu Ugushyingo 2013.
Iki cyemezo ngo kiraha icyizere leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
Umuvugizi wa leta ya Congo, Lambert Mende, avuga ko Afurika y’Epfo yagaragaje ubushake bwo gukora ibishoboka mu gufasha ingabo za Congo kurwanya imitwe irenga 10 yitwaje ibirwanisho y’abanyagihugu n’abanyamahanga ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.
Naho umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Congo, we avuga ko gen Mgwebi ashobora kuzagira byinshi ageraho ariko yibutsa ko ijambo rya nyuma rituruka i New York (Ahari icyicaro cya Loni).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Seleman Hakizimana/Bwiza.com




