Mu gihe ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bivugwaho kugenda biguruntege, muri kivu y’Amajyaruguru Sokola II yarakomeje, aho mu mpera z’umwaka ushize, ingabo za congo, FARDC zabashije kwigarurira ibirindiro bikuru bya FDLR ku Gasozi ka Rushihe muri Teritwari ya Walikale ndetse n’ibindi birindiro by’ahitwa Mumo, ariko umugaba mukuru w’ingabo za FDLR ari we, Lt Gen. Sylvestre Mudacumura abasha gucikana n’ingabo zari kumwe nawe nk’uko bigaragara muri raporo nshya y’impuguke za Loni Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabashije kubona uko yakabaye.
Iyi raporo kandi ku kijyanye na FDLR ikomeza ivuga ko mu gihe kugeza ubu nta musirikare mukuru wo muri FDLR (Uhereye kuri Lt Col kuzamura) uratabwa muri yombi afatiwe mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro byatangijwe na FARDC muri gashyantare 2015, ngo hari abandi basirikare bakuru nk’abo ba FDLR bemeye gutaha mu Rwanda babifashijwemo na Monusco. Ibi bikorwa ngo ngo bikaba byaragize uruhare mu gutaha kw’aba barwanyi bakuru muri FDLR.
Umutwe wa FDLR kandi ngo wagiye utakaza byinshi mu bitero yagiye igabwaho n’imitwe wa Mai mai. Ngo mu mpera z’ugushyingo 2015 imitwe 2 ya Mai mai yafatanyije gusunika FDLR mu majyepfo iyivana mu birindiro byayo mu gace kari hagati ya teritwari za walikale na lubero. Muri ibi birindiro hakaba harimo ibya Lusamambo, Bunkumbirwa, Buleusa, Kimaka, Kanune na Kateku.
Aha Lusamambo ngo niho hari ubuyobozi bwa politiki bwa FDLR, akaba ari naho habarizwaga perezida wa FDLR Maj. Gen. Gaston Rumuli Iyamuremye abenshi bazi nka Maj. Gen. Victor Byiringiro bivugwa ko yokejwe igitutu agahunga yerekeza mu majyepfo yambutse umugezi wa Luhulu agana muri Rutshuru.
Itsinda ry’impuguke za Loni ngo zabashije kubona ibimenyetso bifatika mu bice FDLR yari yataye mu mpera za 2015 aho biteganyijwe ko bizagaragazwa muri raporo yazo ya nyuma.
Twababwira ko Gen. Mudacumura kuri ubu wanashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ari we mugaba mukuru w’inyeshyamba za FDLR nk’uko abahoze muri uyu mutwe babwiye human Rights watch n’abandi. Aba bavuze ko Mudacumura ari we uha amabwiriza yose akomeye inyeshyamba za FDLR abandi bagakurikira. Ngo nta gikorwa nta kimwe FDLR yakora atabizi.
Gen. Sylvestre Mudacumura kandi akaba yarahoze yungirije umuyobozi w’umutwe wari ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho mu 2009 byavugwaga ko afite imyaka 55. Amashuri ye ya gisirikare mu bijyanye no kuyobora ingabo yayigiye mu mujyi wa Hamburg mu Budage. Nyuma ya jenoside bivugwa ko umugore wa Mudacumura n’abana be bajyanwe mu Budage bigizwemo uruhare n’abayobozi ba politiki ba FDLR barimo Ignace Murwanashyaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



