Umugaba wungirije w’Ingabo za UPDF zirwanira mu kirere yapfiriye muri ‘douche’

Brigadier General Stephen Kiggundu wari Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere, yapfuye.

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko uyu Jenerali yapfuye ku Cyumweru cya Pasika, nyuma yo kugwa mu bwogero bw’iwe mu rugo i Entebbe.

Brig Gen Felix Kulayigye ukivugira yagize ati: “N’umubabaro mwinshi ndetse n’umutima uremereye Igisirikare cya Uganda kiramenyesha rubanda urupfu rutunguranye rwa Brigadier General Stephen Kigundu, Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka rwabereye mu rugo rwe ruri i Entebbe ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Werurwe”.

UPDF yunzemo ko Brig Gen Kigundu yari yiriwe ameze neza umunsi wose “kugeza nimugoroba ubwo yahuriraga n’urupfu mu bwogero”.

Brigadier General Stephen Kiggundu yavukuye ahitwa Bugonga ku wa 3 Mata 1977, mbere yo kwinjira muri UPDF ku wa 27 Nyakanga 1999.

Yize muri Israel aho yaherewe imyitozo igenewe ingabo zirwanira mu kirere.

Aha yahize amasomo ajyanye no gucunga abapilote b’indege z’intambara ndetse n’ibikorwa, n’andi masomo atandukanye.

Brig Gen Kiggundu yari Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka kuva muri Gashyantare 2023.

UPDF yavuze ko izakumbura cyane uyu mugabo, bijyanye no kuba yapfuye mu gihe yari agikenewe cyane mu rwego rwo kuyongerera imbaraga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *