Utagira aho aba yatoye amafaranga arayasubiza akubirwa “karijana”

HadjerAl-Ali, umugabo w’imyaka 33 utagira aho aba, yatoye ikotomoni (Porte-monnaie: agafuka gato abagabo bakunda kubikamo amafaranga) n’ibyangombwa muri gari ya moshi I Amsterdam irimo amayero 2000 ayishyikiriza polisi .Ibi bikimara kumenyekana hahise hakorwa ubukangurambaga binyuze kuri murandasi hahita hakusanywa amayero arenga 34000 mu rwego rwo kumuremera.

Nk’uko Hadjer Al-Ali ,yabyitangarije ubwe ,yavuzeko igikorwa yakoze cyahinduye ubuzima bwe mu kanya gato ,nyuma y’aho urubuga rukoreshwa n’abantu benshi kuri murandasi, rukimara kubimenya rwahise rukusanya mu munsi umwe gusa amayero angana na 34.102.

Igikorwa cyo kuremera Hadjer cyiswe “inkunga ya hadjer w’inyangamugayo “ nticyarangiriye aho, ahubwo kigomba gukomeza mu gihe cy’amezi cumi n’umunani ,kugeza igihe aboneye inzu yo kubamo ndetse n’amazu akodeshwa nk’uko urubuga rwiyemeje gukora ubwo bukangurambaga rwabitangarije Rtl info dukesha iyi nkuru.

Polisi yatangaje ko muri iyo kotomoni hari amayero agera ku 2000 ariko ikibabaje ari uko nta mpapuro ndangamuntu cyangwa ikindi kintu cyose cyakwemerera kuvugana na nyirayo.

Mu buhamya bwa Hadjer Al-Ali, avuga yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abantu bamuha akazi. Ku rubuga rwe rwa Instgram binyuze mu mashusho yagize ati” Ndashaka gushimira abantu bose, bityo… Ntushobora gusobanura uko mbyumva nonaha… Nari nuzuyemo ubutumwa bw’abantu bavuga ibintu biryoshye, kandi byiza.”

Nyuma yo gutangazwa n’igikorwa cyakozwe na Hadjer ,abayobozi babibonye bagize bati “Nkuko twemera ko ubunyangamugayo bugomba kwishyurwa, Hadjer Al-Ali ahawe igihembo cya +inch silver+ rimwe na rimwe duha abaturage, hamwe n’impano nziza ifite agaciro k’amayero 50.”

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *